Abimukira barenga 20 bitabye Imana nyuma y’uko ubwato barimo burohamye ku nkombe za Tuniziya. Abashinzwe umutekano batangaje iyo nkuru bavuze ko ari ku ncuro ya kabiri amakuba nk’aya aba mu minsi ibiri muri ako karere.
Abarinda inkombe babonye imirambo ejo ku cyumweru hafi y’icyambu cya Sfax nk’uko Colonel Houssem Jbebli wo mu mutwe w’ingabo z’igihugu zirinda inkombe yabivuze.
Kuwa gatandatu, abimukira byibura 43 bararohamye abandi 84 baratabarwa ubwo ubwato barimo bwashwanyagurikiraga hafi y’inkombe za Tuniziya. Abategetsi bavuze ko abimukira bageragezaga kwambuka inyanjya ya Mediterane bavuye muri Libiya berekeza mu Butaliyani.
Jbebli yongeyeho ati: “Nka bimwe mu bikorwa bya Tunisiya byo gucunga imbibi, abashinzwe inkombe muri operasiyo zabo 10 ziheruka, babashije gutabara abimukira 158.