ONU Iramagana Iyicwa rya Guverineri w'intara ya Darfur y'Uburengerazuba

West Darfur, Sudan

Umuryango w'Abibumbye uramagana wivuye inyuma iyicwa rya guverineri w'intara ya "West Darfur" mu burengerazuba bwa Sudani.

Khamis Abdullah Abakar yafashwe ku wa Gatatu n’abantu bitwaje imbunda, baramutwara, baramwica. Byabaye nyuma gato y’ikiganiro yari amaze kugirana kuri telefone na televiziyo imwe yo muri Arabiya Sawudite, anenga cyane umutwe witwara gisirikare “Forces de Soutien Rapide” mu Gifaransa cyangwa “Rapid Support Forces,” RSF, mu Cyongereza, urimo urwana n’ingabo z’igihugu ziyobowe na Jenerali Abdel Fattah al-Burhan.

Muri icyo kiganiro humvikanagamo urusaku rw’amasasu n’urw’imbunda ziremereye. Yatangaje ko ari RSF, n’abarwanyi bafatanyije nayo barimo bayogoza umujyi wa El Geneina, umurwa mukuru wa West Darfur, n’indi myinshi itandukanye. Yasobanuye ko bibasira ku bwinshi abo mu bwoko bwa Masalit, abyita “jenoside.”

Ni inde wishe guverineri wa West Darfur, Khamis Abdullah Abakar? Umukuru wa Sudani, General al-Burhan arega RSF. Yabyise igitero “cy’ubugwali, cyangwa cy’ububwa.” Ishyirahamwe ry’abavoka n’abanyamategeko rya Darfur ryamaganye icyo ryise “ubuhotozi bwa kimaswa n’ubugome ndengakamere.” Ariko ntivuga uwamwishe.

Naho ONU, mu itangazo umutwe wayo w’ingabo z’amahoro muri Sudani, UNITAMS mu magambo ahinnye, washyize ahagagara, itangazo ko “ihereye ku babyiboneye n’amaso yabo ari RSF n’imitwe yitwara gisirikare y’Abarabu yishe Khamis Abdullah Abakar.” Isobanura ko yabivuganyeho na RSF, yo irabihakana.

ONU ivuga ko “yakubiswe n’inkuba n’iyicwa rya guverineri wa West Darfur. Yaryamaganye yivuye inyuma, iryita “ubwicanyi buturuka ku rwango.” Yahamagariye abaturage ba Sudani kutisuka mu mvugo zihamagarira abantu kwanga abandi no mu bushyamirane bw’amoko.