Indege za gisirikare kuri uyu wa gatatu zasutse urusasu i Khartoum mu murwa mukuru wa Sudani nkuko ababibonye babitangarije ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters). Ni mu gihe impande zirwanira ubutegetsi muri icyo gihugu zari zemeranyije guhagarika intambara mu gihe cy’iminsi 7 uhereye ejo ku wa kane.
Ibisasu byarashwe i Khartoum hakoreshejwe indege z’intambara kuri uyu wa Gatatu, byabangamiye inzira yo kurangiza ubushyamirane binyuze mu bwumvikane. Bikomeje kandi kwongera ikibazo cy’abakomeje guhitanwa n’iyi ntambara cyangwa ikabavana mu byabo.
Umuyobozi mukuru ushinzwe imfashanyo mu muryango w’Abibumbye, Martin Griffiths, yageze ku cyambu cya Sudani uyu munsi, mu rwego rwo kugaragaza ko ashyigikiye abaturage b’icyo gihugu. Umuvugizi we yatangaje ko ibyo bibanzeho cyane muri iki gihe harimo gushakisha uburyo bwo kugeza imfashanyo ku bazikeneye.
Umuryango w’Abibumbye uravuga ko abantu bagera ku bihumbi 100 bahungiye mu bihugu bihana imbibi na Sudani badafite aho bakura ibiribwa cyangwa amazi yo kunywa.
Amasezerano yabanje yo guhagarika intambara hagati y’impande zishyamiranye muri Sudani yose yari hagati y’amasaha 24 na 72 ariko nta na rimwe yubahirijwe. Abantu babarirwa mu bihumbi bakomeje guhunga ibitero nk’ibi bava mu murwa mukuru Khartoum no mu mijyi yo hafi yawo.
Munisteri y’ububanyi n’amahanga ya Sudani y’Epfo, iravuga ko Perezida Salva Kiir ashaka guhuza impande zombi kugira ngo zemeranye ku masezerano yo guhagarika intambara mu gihe cy’icyumeru kimwe uhereye tariki ya 11 z’uku kwezi bagashyiraho intumwa zizabahagarira mu mishyikirano. Gusa kugeza ubu ntawe uzi uko General Abdel Fattah al-Burhan uyoboye Sudani na General Mohamed Hamdan Dagalo wigometse ku butegetsi bwe bari bubyitwaremo. (Reuters)