Visi Perezida w’Amerika Yatangaje Umugambi Ubuhahirane na Tanzaniya

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzaniya na Visi Perezida w'Amerika Kamala Harris

Visi perezida w’Amerika, Kamala Harris yatangaje umugambi wo gutsura ubuhahirane n’ishoramari n’igihugu cya Tanzaniya.

Ni uruzinduko akomeje kugirira muri Afurika hagamijwe gukomeza umubano n’uyu mugabane, mu gihe Ubushinwa n’Uburusiya bigenda birushaho kuvuga rikijyana.

Visi perezida Harris yatangiriye urwo ruzinduko muri Gana ku cyumweru, mbere yo guhaguruka ejo kuwa gatatu yerekeza mu murwa mukuru w’ubucuruzi wa Tanzaniya, Dar es Salaam. Yabonanye na Perezida Samia Suluhu Hassan kuri uyu wa kane.

Aba bategarugori bombi batanze amatangazo magufi kuri televisiyo mbere yo kujya mu biganiro birebire biherereye. Harris yagize ati: “Gukorera hamwe, ni intego dusangiye hagamijwe kwongera ishoramari ry’ubukungu muri Tanzaniya no gukomeza umubano wacu mu by’ubukungu”. Basoreje ku bwumvikane hagati ya banki y’Amerika “Export-Import Bank (EXIM) na guverinema ya Tanzaniya.

Ibyo bizoroshya, itangwa rya miliyoni zigera kuri 500 z’amadolari yo gufasha amasosiyeti yo muri Amerika, kugemura ibicuruzwa no gutanga za serivisi muri Tanzaniya mu nzego zitandukanye. Aha harimo izijyanye n’ibikorwa remezo, gutwara ibintu n’abantu, tekinoloji, ibihe n’ibitanga ingufu.

Visi perezida Kamala Harris yanavuze ibijyanye n’ubufatanye bushya mu bireba tekinoloji ya 5G n’umutekano wa mudasobwa n’ibijyanye no gufungura uruganda muri Tanzaniya rwo gukora batiri z’imodoka zikoreshwa n’amashanyarazi.

Ubuhahirane n’ishoramari ni byo byari kw’isonga y’ibyo basuzumye, aho abayobozi bombi bemeranyijwe “kwongera ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi no kurushaho kwongera igipimo cy’ibicuruzwa. Ubushinwa buvuga ko bushobora kuzasuzuma uburyo bwo kurushaho guha isoko ibintu bikorerwa muri Tanzaniya.

Ubushinwa bwashoye imari cyane muri Afurika mu myaka mirongo ishize kandi mu kwezi kwa cyenda gushize, perezida wa Tanzaniya yabonaye na perezida w’Ubushinwa, Xi mu ruzinduko yagiriye i Beijing.

Harris byitezwe ko aguma muri Tanzaniya kugeza ejo kuwa gatanu ubwo azahava ajya muri Zambiya. Aho azasoreza uruzinduko agirira ku mugabane w’Afurika. (Reuters)