Uko wahagera

Visi Perezida w'Amerika Ari mu Ruzinduko Rugamije Gutsura Umubano n'Afurika


Kamala Harris ageze Accra mu murwa mukuru wa Ghana
Kamala Harris ageze Accra mu murwa mukuru wa Ghana

Visi Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Kamala Harris, yageze muri Ghana ku munsi wa mbere w’uruzinduko agirira ku mugabane w’Afurika.

Ni uruzinduko rugamije gutsura umubano wa Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Afurika, ibihugu by’ibihangange bikomeje gusibanira kwiyegereza.

Mu ijambo rye, Visi Perezida w’Amerika, Kamala Harris, yavuze ko uru rugendo ari igikorwa gishimangira umubano ukomeye n’ubucuti burambye hagati y’Abanyamerika n’abatuye ku mugabane w’Afurika.

Yavuze ko anejejwe no kuba yaje mu gihugu cya Ghana no ku mugabane w’Afurika kandi anejejwe n’ahazaza h’uyu mugabane. Yavuze ko ashaka guteza imbere ubukungu kwihaza mu biribwa yongeraho ko agiye kwirebera ibishya bitandukanye bikomeje guhangirwa kuri uyu mugabane.

Ghana ni kimwe mu bihugu by’Afurika bifite demokarasi itajegajega ariko Kamala Harris ahageze mu gihe iri mu bihe bitoroshye. Ubukungu bwayo bwari mu butera imbere cyane ku mugabane w’Afurika mbere y’ikiza cya Covid 19 ubu bwakomwe mu nkokora. Igihugu gifite ibibazo by’imyenda no gutakaza agaciro kw’ifaranga bituma ibiciro by’ibiribwa n’ibindi bikenerwa birushaho guhenda.

Iki gihugu gituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 34 gihangayikishijwe n’ibibazo by’umutekano muke urangwa mu karere. Muri Burkina Faso na Mali ubutegetsi bumaze guhirikwa kabiri kose muri iyi myaka ishize kandi abarwanyi ba Leta ya Kiyisilamu n’umutwe w’intagondwa za al-Qaida bakorera mu karere ka Sahel kari mu majyaruguru ya Ghana aho abantu babarirwa mu bihumbi bishwe abandi bakurwa mu byabo

Iyi ntambara yatumye umutwe wa Wagner w’abasirikare b’abacanshuro bakomoka mu Burusiya ubona icyuho cyo kuguma ku mugabane w’Afurika n’ubwo uvugwa no mu ntambara Uburusiya burwana na Ukraine. Igihugu cya Mali cyakiriye uyu mutwe kimaze kwirukana ingabo z’Abafaransa zari ziriyo. Hari impungenge ko na Burkina Faso ishobora kubikora ityo.

Ibibazo by’ubukungu n’umutekano biri mu byo Kamala Harris na Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo bashobora kuzaganiraho ni bahura ejo ku wa mbere. Hateganijwe kandi ikiganiro bombi bazaha abanyamakuru. (AP)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG