Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya demokrasi ya Kongo, Vincent Karega, aremeza ko umubano w’igihugu ke na Kongo wajemo agatotsi. Ni nyuma y’imirwano imaze iminsi ishyamiranije ingabo za Kongo n’umutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Kongo. Ambasaderi Karega avuga ko u Rwanda rugikomeye ku nama zibera i Nairobi mu rwego rw’Umuryango w’uburasirazuba bw’Afurika, uw’ubumwe bw’Afurika n’Umuryango w’Abibumbye.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Venuste Nshimiyimana, Ambasaderi Karega yasobanuye ko igihugu ke gishyigikiye ko Kongo n’imitwe yafashe intwaro iyirwanya bikwiye gusubukura ibiganiro by’amahoro.
Your browser doesn’t support HTML5