Uko wahagera

RDC: I Bukavu Bigaragambije Bamagana u Rwanda n'Inyeshyamba za M23


Abanyekongo mu myigaragambyo yo kwamagana u Rwanda n'inyeshyamba za M23 zirwanya ubutegetsi buriho taliki ya 1 ukwezi kwa gatandatu 2022
Abanyekongo mu myigaragambyo yo kwamagana u Rwanda n'inyeshyamba za M23 zirwanya ubutegetsi buriho taliki ya 1 ukwezi kwa gatandatu 2022

Abatuye umujyi wa Bukavu mu ntara ya Kivu y’Epfo ho muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo baramukiye mu myigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bw’u Rwanda bashinja gushyigikira inyeshyamba za M23 mu bitero zihanganyemo n’igisirikare cya leta-FARDC.

Abanyekongo bafite ibyapa bisaba Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin Gutabara igihugu cyabo
Abanyekongo bafite ibyapa bisaba Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin Gutabara igihugu cyabo

Abitabiriye iyo myigaragambyo basabye ubutegetsi bw’igihugu cyabo gufunga imipaka yose igihuza n’u Rwanda no gucana umubano uwo ari wo wose cyari gifitanye narwo.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Themistocles Mutijima yakurikiye iyo myigaragambyo ategura inkuru ikurikira mushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:56 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG