Uko wahagera

U Rwanda Rurasaba Kongo Kurekura Abasirikare Barwo 'Yashimuse'


Jenerali Sylvain Ekenge uvugira ubutegetsi mu ntara ya Kivu ya Ruguru yashinje ingabo z'u Rwanda kugaba ibitero ku butaka bwa Kongo zifatanyije n'umutwe wa M23. u Rwanda rurabihakana.
Jenerali Sylvain Ekenge uvugira ubutegetsi mu ntara ya Kivu ya Ruguru yashinje ingabo z'u Rwanda kugaba ibitero ku butaka bwa Kongo zifatanyije n'umutwe wa M23. u Rwanda rurabihakana.

U Rwanda ruravuga ko ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo zifatanyije n’inyeshyamba z’umutwe wa FDLR bateye ingabo z’u Rwanda ku mupaka ibihugu byombi bihana bagashimuta abasirikare babiri b’u Rwanda bari ku irondo.

Itangazo rya Ministeri y'Ingabo z'u Rwanda ryagaragaye ku rubuga rwayo rwa Twitter na Interineti riravuga ko abo basirikare b’u Rwanda ari Kaporali Nkundabagenzi Elysee na Soldat Ntwali Gad, bombi bakaba bari mu maboko ya FDLR mu burasirazuba bwa Kongo.

Iryo tangazo risaba inzego z’ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo kurekura abo basirikare.

Umuvugizi w'ubutegetsi bw'intara ya Kivu ya Ruguru, Jenerali de Brigade Sylvain Ekenge Bomusa we yasohoye itangazo rishinja leta y'u Rwanda kugaba ibitero muri Kongo ifatanije n'inyashyamba z'umutwe wa M23. Ku rubuga rwa Twitter rw'ubutegetsi bw'Intara ya Kivu ya ruguru berekanye abasirikare bambaye imyenda bavuga ko ari iy'ingabo z'u Rwanda, indangamuntu z'abo n'amakarita ya gisirikare.

Iki ni ikindi gitotsi kije gikurikira uruhererekane rw'ibibazo rugenda rugaragara hagati y’ibihugu byombi kuva aho umutwe w’inyeshyamba za M23 wuburiye imirwano muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Icyo gihugu gikomeza gushinja u Rwanda gushyigikira izo nyeshyamba ariko u Rwanda rurabihakana.

U Rwanda ruheruka gushinja igihugu cya Kongo kurasa ibisasu byo mu bwoko bwa roketi ku butaka bwarwo taliki ya 23 z'uku kwezi rusaba itsinda ry’abasirikare rishinzwe kugenzura imipaka ya Kongo n’ibihugu biyikikije (EJVM) gukora iperereza ku iraswa ry'ibyo bisasu.

Repubulika ya demokarasi ya Kongo yo iheruka gutumiza ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa gutanga ibisobanuro ikurikizaho guhagarika ingendo z’isosiyete Nyarwanda y’indege Rwandair.

Muri iki cyumweru abarwanyi b’umutwe wa M23 bamaze kugera mu birometero hafi 20 uvuye mu mujyi munini w’uburasirazuba bwa Kongo, Goma, bamarana igihe gito ikigo cya gisilikare kinini kurusha ibindi muri ako karere nkuko ejo byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG