Imirwano irakaze mu karere ka Nyiragongo hagati y'ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo n'inyeshyamba z'umutwe wa M23. Ni ku misozi ya Mwaro na Kingarame iri ku birometero hafi cumi na bitanu y'umugi wa Goma.
Ingwano y'uno munsi ku wa gatatu yatumye abantu barenga ibihumbi ikenda bagana I Kanyarucinya mu birometero hafi icumi n’umugi wa Goma. Abahunze bavuga ko bafite ubuzima bubi bagasaba ko abayobozi n’ayandi mashirahamwe arwanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu afata ibyemezo bikomeye bidatinze
Inkuru ya Ali Assanke Darius akorera Ijwi ry'Amerika muri Kongo
Facebook Forum