Umunyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi mu Rwanda Madamu Ingabire Victoire Umuhoza n'umuhanzi n'umuririmbyi w'icyamamare Kizito Mihigo bamaze kuva muri gereza.
Ni nyuma y'imbabazi za Prezida w'u Rwanda Paul Kagame zafunguje abasaga 2,000 mu gihugu hose.
Mu ijambo bombi bagejeje ku banyamakuru bashimiye ko bahawe imbabazi maze umunyapolitike Ingabire aboneraho kumusaba ko imbabazi yabahaye zanagera ku bandi banyapolitike bagenzi be na bo bagafungurwa.
Ingabire yasohotse muri gereza ari mu madarubindi yijimye, hejuru yambaye umwenda w’ibara ry’icyatsi hasi yambaye umutuku n’isakoshi y’umweru mu ntoki.
Kuri Bwana Kizito mihigo yari n’ishapure mu gituza, ingofero n’umupira bya Fondation Kizito Mihigo ahetse n’igikapu cy’umukara ku rutugu.
Mu kiganiro bahaye itangazamakuru uhereye ku muyobozi w’ishyaka FDU Inkingi yashimiye buri wese wamufashije mu myaka umunani yari amaze muri gereza. Maze avuga ko muri rusange mu buyobozi bushya bwa gereza hagaragara ubumuntu.
Ku rugendo rwe muri politiki mu gihe yari amaze mu buroko Madamu Ingabire yavuze ko kutavuga rumwe byagombye kuba isoko yo kubaka igihugu mu mahoro nka bumwe mu buryo bwiza bwo gushyigikira iterambere rirambye kuri ejo hazaza.
Kuba asohotse asanga abarwanashyaka be nabo barafunzwe, madamu Ingabire yavuze ko atabibonamo ikibazo ariko ntiyabuze gusaba Prezida Kagame ko nabo yabafungura.
Ku kuba azakomeza gukora politiki mu murongo uhabanya n’ubutegetsi no ku kivugwa ko yaba yarisabiye imbabazi umukuru w’igihugu, Ingabire yirinze kugira icyo abivugaho yumvikanisha ko icy’ingenzi cyari ugushimira abagize icyo bamufasha. Yizeza ko ibindi azabivugaho mu minsi iri imbere.
Ku muhanzi n’umuririmbyi Kizito Mihigo, na we ijambo rye ryahereye ku gushimira ku bw’imbabazi yahawe. Avuga ko ku bari bazi Prezida Kagame ku mbaraga ze z’igisirikare ubu noneho yagaragaje imbaraga ze z’umutima.Kandi kuri Kizito ku giti cye ngo bizamugirira akamaro. No ku gihugu muri rusange Kizito ati “ubwo imbabazi zibonetse n’ubwiyunge buzaboneka hagati yanjye n’inzego z’ubutegetsi.
Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho madamu Ingabire yari yaje kwakirirwa n’umunyamategeko we Gatera Gashabana, na bamwe mu barwanashyaka .
Naho ku muhanzi Kizito Mihigo yari yasanganiwe n’abavandimwe ndetse n’abo muri Fondation Kizito Mihito. Ku bari baje ku ruhande rwe ku mpamvu zabo bwite birinze kugira icyo badutangariza.
Victoire Ingabire yari amaze imyaka umunani mu buroko yari yarakatiwe gufungwa imyaka 15 nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kugambirira kuvutsa igihugu umudendezo. Ibirego byakunze kwitwa na bamwe ko ari ibya politiki.
Naho Kizito Mihigo yari yarakatiwe imyaka 10, yari amazemo ine irengaho na we yahamijwe ibyaha by’ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi ndetse na Prezida Kagame.
Ingabire nyuma yo kuva mu buroko yatangaje ko agiye kwerekeza iwe mu murenge wa Remera I Kigali. Kizito na we I Kibagabaga.
Iteka rya Prezida wa Repubulika ryasohotse mu igazeti ya leta riravuga ko uwahawe imbabazi agomba kwiyereka umushinjacyaha wo ku rwego rw’ibanze akamuha imyirondoro ye n’aho atuye bakumvikana umunsi agomba kujya yitaba ubushinjacyaha rimwe mu kwezi. Azajya abanza kandi asabe minisititi w’ubutabera uruhushya igihe ashatse kujya mu mahanga.
Iteka ryumvikanisha kandi ko kutabyubahiriza bishobora kuba intandaro yo gutakaza imbabazi k'uwazihawe.