Kuri uyu wa Gatanu Deparitoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye icyegeranyo kigaragaza uko iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu rihagaze mu 2017.
Bimwe mu byo icyo cyegeranyo kivuga ku Rwanda birimo ubwicanyi bwa hato na hato, kuburirwa irengero ku mpamvu za politiki bikozwe n’inzego z’umutekano, iyicarubozo n’ibikorwa by’ubugome, ibitari bya kimuntu n’ibindi yita ko ari iby’urukozasoni ngo byakozwe n’inzego z’umutekano.
Icyo cyegeranyo kivuga ku bagiye bafungirwa mu magereza no mu bigo by’inzererezi mu buryo bubi; kiragaruka ku itabwa muri yombi rya hato na hato bikozwe n’inzego z’umutekano zititaye ku mategeko; kikavuga abarenza iminsi y’igifungo cy’agateganyo iteganyijwe mbere y’uko urubanza rutangira mu mizi, ihonyanga ry’ubwigenge bwa muntu n’ubwisanzure mu gutanga ibitegerezo, bwo guterana.
N'ubwo iki cyegeranyo cya deparitoma ya USA ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu kivuga ko guverinoma yateye intambwe mu gukurikirana cyangwa guhana abayobozi babigizemo uruhare barimo abo mu nzego z’umutekano, gusa ko umuco wo kudahana bamwe mu bayobozi b’abasivili na bamwe mu nzego z’umutekano wo ukiri ikibazo.
Ku rwego rwa politiki icyo cyegeranyo kivuga ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa uwo wese ushatse kunenga gahunda za leta inzego z’umutekano zihita zimuta muri yombi bakabashyiraho ibyaha birimo ibya jenoside.
Aha kiragaruka kuri Victoire Ingabire Prezida wa FDU Inkingi, Bwana Deo Mushayidi na Theoneste Niyitegeka bakomeje gufungirwa ibyo byaha.
Kivuga kandi kuri Colonel Tom Byabamba wari ukuriye itsinda ry’abasirikare barinda umukuru w’igihugu na muramu we Gen. Frank Rusagara bombi mu 2016 bakatiwe umwe imyaka 21 undi 20 ku byaha birimo ibyo gusebya ubutegetsi.
Banavugamo ifungwa rya Diane Rwigara washakaga kwiyamamariza gutegeka u Rwanda. Bakavuga ko inkiko z’u Rwanda zimuburanisha ku byaha by’inyandiko mpimbano no guteza imvururu muri rubanda abandi basanga bishingiye kuri politiki.
Iki cyegeranyo kirekire cy’amapaji 47 kigaragaza uburyo leta y’u Rwanda yateye intambwe mu gucyura impunzi ku buryo kuva mu 1994 jenoside irangiye abasaga miliyoni eshatu bamaze gutahuka.
Kigaragaza uburyo leta yacyuye abari mu ngabo z’u Rwanda zatsinzwe ikabasubiza mu buzima busanzwe bamwe ikabavanga n’igisirikare kiriho.
Facebook Forum