Umunyapolitiki Madamu Victoire Ingabire Umuhoza n'umuhanzi Kizito Mihigo bari mu bafungwa 2,140 Perezida Paul Kagame w'u Rwanda yahaye imbabazi
Itangazo ryagiye ahabona riturutse muri minisiteri y’ubutabera mu Rwanda rivuga ko icyo cyemezo cyafatiwe mu nama y’abaminisitiri, iyobowe na Perezida Kagame. Abahawe imbabazi ni abujuje iibiteganywa n’amategeko.
Madamu Ingabire asanzwe ayobora ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ritemewe FDU Inkingi, naho Mihigo we ni umuhanzi n’umuririmbyi w’icyamamare uzwi cyane mu bihangano bibumbatiye insanganyamatsiko zihimbaza Imana n’iz’ubumwe n’ubwiyunge.
Iri tangazo rya minisiteri y’ubutabera rikomeza rivuga ko abarekuwe bakuriweho igihe cy’igihano bari basigaranye, hashingiwe ku bubasha bwa Perezida wa Repubulika bwo gutanga imbabazi, nyuma y’ubusabe bwabo buheruka bwo mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka.
Iryo tangazo rigira riti "Yisunze ingingo z’amategeko minisiteri y’ubutabera iravuga ko Ingingo za 245 na 246 ry’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko umuntu wakatiwe igifungo kitarengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa kimwe cya gatatu (1/3) cyayo; cyangwa uwakatiwe igifungo kirengeje imyaka itanu (5) akaba amaze gufungwa bibiri bya gatatu (2/3) byayo; cyangwa umaze imyaka makubyari akatiwe igifungo cya burundu cyangwa igifungo cya burundu y’umwihariko, ashobora gufungurwa by’agateganyo iyo yagaragaje ibimenyetso bihagije by’ubwitonzi n’iyo agaragarwaho impamvu nyakuri zihamya ko azabana neza n’abandi ikindi ngo ni ukuba arwaye indwara ikomeye idashobora gukira, byemejwe n’itsinda ry’abaganga nibura batatu (3) bemewe na Leta."
Minisiteri y'ubutabera Ikomeza igaragaza ko ingingo ya 109 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda isobanura ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n‟amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw'Ikirenga.
Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda Madamu Ingabire yari yarakatiwe imyaka 15 n’Urukiko rw’Ikirenga muri 2013, naho Mihigo yari yarakatiwe imyaka 10 n’Urukiko Rukuru muri 2015.
Nk’uko bigaragara ku rutonde rw’amagereza 13 yaturutsemo abahawe imbabazi n’umukuru w’igihugu Paul Kagame, gereza ya Nyagatare ni yo yasohotsemo abafungwa benshi 484 mu gihe iyasohotsemo bake ari gereza ya Rusizi yavuyemo abafungwa barindwi
Facebook Forum