Uko wahagera

ONU Irasaba u Rwanda 'Guhagarika Ubufasha Ruha Umutwe wa M23'


Inama ishinzwe amahoro n'umutekano ku Isi y'Umuryango w'Abibumbye
Inama ishinzwe amahoro n'umutekano ku Isi y'Umuryango w'Abibumbye

Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano kahamagariye u Rwanda guhagarika ubufasha ruha inyeshyamba za M23 no kuvana bwangu ingabo zarwo ku butaka bwa Kongo “nta yandi mananiza”.

Aka kanama kandi kasabye ibihugu byombi – u Rwanda na Kongo gusubira mu biganiro bya dipolomasi mu rwego rwo gukemura mu buryo bw’amahoro kandi burambye ikibazo cy’intambara zabaye karande mu karere.

Abahagarariye ibihugu 15 byose bigize aka kanama nta na kimwe kivuyemo batoye bemeza umwanzuro wamagana wivuye inyuma ibitero bikomeje by’inyeshyamba za M23 no gukomeza kwagura ibice zigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Aka kanama kongeye gushimangira ubusabe bwako ko impande zose zitanga agahenge zigahagarika imirwano bwangu nta mananiza, nk’uko byasabwe n’abategetsi b’ibihugu byo mu majyepfo n’ibyo mu burasirazuba bwa Afurika.

Uyu mwanzuro wari watanzwe n’Ubufaransa, Ambasaderi wabwo muri LONI, Nicolas de Rivière akaba yashimiye abagize aka kanama ku muhate wabo mu biganiro byabaye mu cyumweru gishize.

Ambasaderi Nicolas de Rivière yagize ati: “Ibi biratanga ubutumwa butomoye: nta gisubizo cya gisirikare ku makimbirane yo mu burasirazuba bwa Kongo. Ibitero bigabwa na M23 ifashijwe n’u Rwanda bigomba guhagarara.”

Akanama ka LONI gashinzwe amahoro n’umutekano kavuga ko kuva mu kwezi kwa Mbere k’uyu mwaka ibintu byarushijeho kujya habi mu burasirazuba bwa Kongo, ubwo abarwanyi ba M23 bakomezaga kwagura aho bagenzura mu ntara za Kivu y’Epfo n’iya Ruguru, aho iki kibazo kirimo gutandukira no mu ntara ya Ituli.

Aka kanama kati: “Bafashe Goma umurwa mukuru w’akarere ndetse n’umujyi wa Bukavu uwugwa mu ntege. Abantu babarirwa mu bihumbi barishwe ndetse abandi benshi cyane bavanwe mu byabo, barimo n’abahungiye mu bihugu bituranyi nk’u Burundi.”

Umwanzuro w’aka kanama ka LONI wanamaganye wivuye inyuma ibitero byose bigabwa ku basivili no ku bikorwa-remezo, birimo ibya LONI, iby’abaganga n’abakora ibikorwa by’ubutabazi.

Wamaganye kandi iyicwa ry’abakekwaho ibyaha bataraburana, isambanywa ku gahato n’ihohotera rishingiye ku gitsina, icuruzwa ry’abantu no kwinjiza no gukoresha abana mu ntambara.

Akanama ka LONI, mu mwanzuro wako, kasabye impande zose kugira bwangu zikareka abaturage bakagerwaho n’imfashanyo y’ubutabazi nta nkomyi, no gusubizaho serivisi z’ibanze nk’iz’ubuvuzi, amazi, amashanyarazi n’itumanaho.

Kongeye kandi gushimangira ko gashyigikiye ubutumwa bwa LONI muri Kongo – MONUSCO, kanashimangira ko ibitero bigabwa ku ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro bigize ibyaha by’intambara.

Uyu mwanzuro usohotse ukurikira icyemezo cya Minisiteri y’Imari y’Amerika gishyiraho ibihano kuri Jenerali wavuye ku rugerero James Kabarebe, umunyamabanga wa leta ushinzwe ubutwererane bw’akarere muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, ku bw’uruhare runini iyi minisiteri yavuze ko agira mu bufasha u Rwanda ruha M23.

Usohotse kandi mu gihe M23 ari yo ugenzura ibice byose byegereye imipaka u Rwanda ruhana na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo haba mu ntara ya Kivu ya Ruguru ndetse n’iy’Epfo. Uyu mutwe kandi urasatira umujyi wa Uvira wegereye umupaka Kongo ihana n’u Burundi, ibikomeje gutera impungenge ko iyi ntambara yatandukira akarere kose.

U Rwanda ruhakana gufasha izi nyeshyamba zivuga ko ziharanira uburenganzira bw’abatutsi n’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda zivuga ko batotezwa bakicwa na leta ya Kinshasa. Ni mu gihe raporo z’imiryango mpuzamahanga irimo na LONI zirushinja kuwuha ibikoresho no kohereza abasirikare kurwana ku ruhande rwawo.

Kuri leta ya Kinshasa, "intambara M23 ifashwamo n’u Rwanda zigamije ubusahuzi no kwigarurira imitungo kamere ya Kongo.” Ibyo ariko M23 n’u Rwanda barabihakana.

Forum

XS
SM
MD
LG