Minisiteri y’imari y’Amerika iratangaza ko yafatiye ibihano Jenerali James Kabarebe w’u Rwanda kubwo gushyigikira inyeshyamba za AFC/M23. Undi wafatiwe ibihano ni Bwana Lawrence Kanyuka usanzwe ari umuvugizi w’uyu mutwe w’inyeshyamba.
Ibihano aba bagabo bombi bafatiwe ni ibijyanye n’ifatirwa ry’imitungo bafite muri Amerika cyangwa se bakaba bayicungirwa n’abantu bo muri Amerika.
Kuri Jenerali wavuye ku rugerero James Kabarebe, usanzwe ari umunyamabanga muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe ubutwererane bw’akarere, Ibiro bishinzwe ubugenzuzi bw’imitungo y’abanyamahanga muri minisiteri y’imari y’Amerika bivuga ko ari we nyambere mu bufasha bw’u Rwanda kuri M23. Bikavuga ko ari we muhuza wa guverionoma y’u Rwanda na M23, kandi ari nawe utegura ibijyanye n’inkunga izi nyeshyamba zihabwa n’u Rwanda. Ibi biro bivuga ko Kabarebe ari umutegetsi mu bya politiki n’ibya gisirikare wagiye ugira uruhare rukomeye mu ntambara zo muri Kongo kuva mu myaka 30 ishize.
Ikindi, iyi Minisiteri ivuga ko Kabarebe ari we ucunga menshi mu mafaranga u Rwanda na M23 bakura mu mabuye y’agaciro ya Kongo. Ko ari we uhuza ibikorwa byo kohereza hanze amabuye y’agaciro yacukuwe mu birombe byo muri Kongo, yoherezwa anyuze mu Rwanda.
Minisiteri y’imari y’Amerika ivuga ko umutwe wa M23, ufashwa n’u Rwanda, ukomeje kwagura bwangu ibice ugenzura mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, kandi ukora n’ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu, birimo ubwicanyi, kugaba ibitero ku basivili no gusambanya ku gahato.
Ikavuga ko mu mpera z’ukwa mbere k’uyu mwaka, M23 n’igisirikare cy’u Rwanda RDF bafashe Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru mu ntambara yahitanye ibihumbi by’abasivili.
Nyuma yo gufata Goma, nk’uko iyi Minisiteri ibivuga, M23 na RDF bakomeje imirwano, bigarurira ikibuga cy’indege cya Kavumu, gisanzwe ari igicumbi cy’ingenzi cy’ubwikorezi no gutwara abantu mu burasirazuba bwa Kongo. Nyuma banafata Bukavu, umurwa mukuru wa Kivu y’Epfo.
Avuga kuri ibi bihano, Bwana Bradley T. Smith, Umuyobozi w’agateganyo wungirije muri Minisiteri y’imari y’Amerika ushinzwe Ubutasi mu by’imari no kurwanya iterabwoba, yagize ati:
“Igikorwa cya none kirashimangira ubushake bwacu bwo kuryoza abategetsi bakomeye nka Kabarebe na Kanyuka uruhare rwabo, mu gutera inkunga ibikorwa bya RDF na M23 byo guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Kongo. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika iracyakomeje kwiyemeza gukora iyo bwabaga ngo aya makimbirane akemuke mu nzira z’amahoro.”
Kuri Lawrence Kanyuka Kingston, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika iravuga ko ari umutegetsi w’ingenzi mu bikorwa by’itumanaho na dipolomasi by’inyeshyamba za AFC/M23 zishaka guhirika ubutegetsi bwa Kongo.
Itangazo ry’iyi minisiteri rivuga ko Kanyuka ari nyiri kompanyi ebyiri z’ubucuruzi zanditse mu Bwongereza no mu Bufaransa. Izo nazo ni Kingston Fresh yanditse mu Bwongereza, ikaba ikora ibijyanye n’ubucuruzi bw’ibiribwa. Hakaba na Kingston Holding ikorera i Paris mu Bufransa, itanga ubujyanama mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ibi bigo byombi nabyo, Minisiteri y’imari y’Amerika yabishyize mu bihano kubwo kuba bifitwe cyangwa se biyoborwa na Kanyuka.
Mu gusobanura inkurikizi y’ibi bihano, Minisiteri y’imari y’Amerika mu itangazo ryayo, ivuga ko ababifatiwe, imitungo yose n’inyungu zikomoka kuri yo biri muri Amerika cyangwa se bikaba bifitwe cyangwa biyoborwa n’abantu bari muri Amerika bitambamiwe. Ikindi bikaba bigomba kumenyekanishwa ku biro by’iyi minisiteri bishinzwe ubugenzuzi bw’imitungo y’abanyamahanga - OFAC.
Icyiyongera kuri ibi, ni uko ibigo byose bifitwe n’aba bantu, haba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, cyangwa se ibyo bafitemo imigabane ingana na 50 ku ijana cyangwa se irengaho nabyo bifatiriwe.
Itangazo riti: “Keretse gusa bitangiwe uruhushya rusange cyangwa se rwihariye rwa OFAC cyangwa se isonerwa, ibihano by’Amerika muri rusange bibuza abanyamerika cyangwa se abantu bari muri Amerika gukorana ubucuruzi n’ibigo cyangwa se abantu bafatiwe ibi bihano.”
Icyakora, iyi minisiteri ikavuga ikigamijwe muri ibi bihano atari uguhana gusa, ahubwo ari ugutuma haba impinduka nziza mu myitwarire.
Leta y'u Rwanda, binyuze mu muvugizi wayo Yolande Makolo, yanenze ibi bihano. Madamu Makolo, avugana n’igitangazamakuru Igihe cya hafi y’ubutegetsi, yavuze ko ibi bihano “nta shingiro bifite.” Ko “umuryango mpuzamahanga ukwiriye gushyigikira imbaraga akarere gashyira mu buryo bugamije kugera ku gisubizo cya politike, aho kuzica intege.”
Uyu muvugizi wa leta y’u Rwanda yongeyeho ko “iyo ibihano biza kuba byakemura ikibazo kiri mu mu Burasirazuba bwa Kongo, amahoro aba yarabonetse mu myaka myinshi ishize.”
Mu itangazo ryanditse, Minisitiri y'ububanyi n'amahanga y'u Rwanda nayo yanenze ibi bihano, yumvikanisha ko bidafite igisobanuro. Ahubwo Leta y'u Rwanda isanga ibihano nk'ibi bisubiza intambwe yari imaze guterwa n'ibihugu by'Afurika igamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo. Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ikumvikanisha
Forum