Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Perezida Donald Trump yatangiye gushyira mu bikorwa umugambi wo kugabanya guverinoma yo ku rwego rw’igihugu. Si we wa mbere ubigerageje.
Guverinoma yo ku rwego rw’igihugu ifite abakozi bahoraho barenga miliyoni ebyiri. Amagana muri bo bamaze kwirukanwa cyangwa guhagarikwa ku kazi by’agateganyo. Mu bimaze kumenyekana, barenga 40,000 barashaka kwegura. Bashobora kwiyongera.
Abatazagenda ku bushake bwabo bashobora kwirukanwa. Hiyongereyeho porogaramu zimwe na zimwe zishobora kuvaho, guverinoma ifite ubushake bwo kugabanya ingengo y’imali ikoresha ho byibura amadolari tiriliyoni ebyiri (ni ukuvuga miliyari ibihumbi bibiri).
Imigambi yo kugabanya ubunini bwa guverinoma yo ku rwego rw’igihugu si iya none. Yabayeho kuva na cyera na kare, nk’uko Prof Justin Vaughn yabibwiye Ijwi ry’Amerika. Yigisha siyanse za politiki muri Coastal Carolina University yo muri leta ya South Carolina, mu majeypfo y’uburasirazuba bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika.
“Ba Perezida bamwe bavuga ibyo kugabanya ubunini bwa guverinoma, cyangwa se kugabanya ibikorwa byayo kuva Repubulika igishingwa.”
Mu by’ukuri ni perezida wa gatatu, Thomas Jefferson, wabitangiye. Muri manda ze ebyiri, yategetse kuva mu 1801 kugera mu 1809. N’abandi batandukanye bakurikiyeho baragerageje.
Ariko tuje mu myaka ya vuba, mu 1982 Perezida Ronald Reagan yashyizeho komisiyo y’abashoramali bigenga barenga 160, yiswe Grace Commission, kugirango imukorere ubushakashatsi no kumuha inama ku mafaranga guverinoma yapfushaga ubusa no kuvugurura imikorere yayo.
Iyi komisiyo yakoze amezi 18. Yamuhaye imyanzuro yayo mu kwa mbere 1984, ivuga ko ishyizwe mu bikorwa yari gutuma guverinoma igabanya amadolari yakoreshaga ho miliyari 424 mu gihe cy’imyaka itatu.
Iyo yabashije koko gukurikiza yatumye azigama amadolari miliyari ijana. Indi myanzuro byibura 73% yaburiyemo. Imyinshi yari ikeneye kwemezwa n’amategeko ya Congress, inteko ishinga amategeko. Ntibyakunze.
Naho Perezida Bill Clinton, wategetse kuva mu 1993 kugera mu 2001, yagerageje kugabanya abakozi ba guverinoma yo ku rwego rw’igihugu ho 300,000 byibura. Byaranze, ahubwo umubare w’abakozi ukomeza kugenda wiyongera. None Perezida Trump we afite umugambi wo kubagabanyaho byibura 200,000.
Uko byagenda kose, Congress igomba kubanza kwemera bimwe na bimwe. (VOA)
Forum