Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump yavuze ko ashaka ko Amerika ari yo ifata mu minwe umuhora wa Gaza. Aha umukuru w’Amerika yahinduye ibyo yari yatangaje mbere byo kuvana ku gahato abanyapalestina muri uyu muhora bakimurirwa mu bihugu bituranyi bya Yorudaniya na Misiri.
Ni nyuma yo kwakira Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu mu ngoro y’umukuru w’igihugu – White House kuri uyu wa Kabiri.
Ibi Perezida Donald Trump yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba w’uyu wa Kabiri, ari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu. Aha umukuru w’Amerika yagize ati:
“Amerika izigarurira umuhora wa Gaza, kandi natwe tuzayikoramo akazi keza.”
Bwana Trump yavuze ko ashaka guteza imbere aka karere, akakaremamo icyo yise “ahantu nyaburanga hahebuje ahandi mu Burasirazuba bwo hagati.” Ati:
“Buri wese twaganiriye akunze iki gitekerezo cy’Amerika cyo gufata buriya butaka, tukabuteza imbere, tugahanga ibihumbi by’imirimo, ibintu bizahahindura heza cyane, ku buryo nta muntu uzamenya ko higeze kuba kuriya. Kuko ubu ibyo babona ni imfu, isenyuka n’amatongo.”
Netanyahu yavuze ko imwe mu ntego nyamukuru z’intambara ye ari ugukora ibishoboka byose ku buryo Hamas itazongera guteza akaga kuri Isiraheli ukundi. Icyakora avuga ko, Trump ibintu arimo “kubishyira ku rundi rwego rwo hejuru cyane.”
Bwana Netanyahu yashimagije Trump, yise “umuperezida w’inshuti ya mbere ikomeye Isiraheli yagize.” Aha yagize ati:
“Narabivuze na mbere, kandi mbisubiyemo: uri inshuti ya mbere ikomeye Isiraheli yagize muri White House.”
Trump ntiyatanze ibisobanuro birambuye ku buryo ateganya kugenzuramo aka karere kagizwe ubushingwe n’intambara ihamaze amezi 15. Ariko ntiyanahakanye ibyo kuhohereza ingabo z’Amerika. Yavuze ko “nabyo nibiba ngombwa bizakorwa.”
Ibyatangajwe na Perezida Trump birerekana impinduka zikomeye cyane ku byo yanengaga by’uruhare rw’Amerika mu ntambara zo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Abona “uku gufata mu minwe by’igihe kirekire kwa Gaza n’Amerika” byazana ituze rirama muri iki gice cy’Uburasirazuba bwo hagati, ndetse wenda no mu Burasirazuba bwo Hagati bwose.” Yavuze ko “iki atari icyemezo cyafashwe mu buryo bworoshye.”
Icyakora, ibiganiro byose byerekeza ku kwimurwa byanze bikunze bizarwanywa cyane n’abanyapalestina. Aho ibihumbi amagana muri bo bavanywe mu byabo mu cyitwa Isiraheli uyu munsi wa none. Bwa mbere mu ntambara yo muw’1948 y’ishingwa rya Isiraheli, na nyuma yaho muw’1967 mu kwigarurirwa kwa Sijorudaniya n’umuhora wa Gaza bikozwe na Isiraheli.
Kuri ubu muri Gaza habarurwa abantu miliyoni 2.1, nk’uko bitangazwa na LONI.
Umuryango w’ibihugu by’Abarabu, ndetse n’ibihugu bya Misiri, Yorudaniya, Arabiya Sawudite, Emira Ziyunze z’Abarabu, Katari, hamwe n’Ubutegetsi bwa Palestina, mu ntangiriro z’uku kwezi basohoye itangazo bahuriyeho, bamagana umugambi wa Trump wo kwimura abanyapalestina.
Ibi bihugu byaburiye ko gahunda nk’izo “zibangamiye umutekano w’akarere, ndetse zikaba zatuma intambara irushaho kwaguka, kandi zinabangamiye amahoro n’imibanire myiza hagati y’abagatuye.”
Ntibirasobanuka uburyo kwigarurira Gaza bihura n’umugambi Trump ubwe yitangarije wo kwagura amasezerano ya Abraham ngo hinjizwemo n’ubutegetsi bwa Riyadh. Trump, muw’2020 muri manda ye ya mbere, ni we wafashije mu kugera kuri aya masezerano yagaruye mu buryo imibanire ya Isiraheli n’ibihugu bine by’Abarabu.
Icyakora Arabiya Sawudite yihutiye gusubiza ku byatangajwe na Trump kuri Gaza, ivuga ko itazagirana imibanire mu bya dipolomasi na Isiraheli hatabayeho ishingwa rya leta yemewe ya Plaestina, kandi ko aho iki gihugu gihagaze hatagibwaho impaka.
Mu gitondo cy’uyu wa Kabiri, aganira n’abanyamakuru kuri White House, Steve Witkoff, intumwa y’Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati, yavuze ko ubutegetsi buteganya kongera kuganira kuri bimwe mu bigize amasezerano y’agahenge, yatangiye kubahirizwa ku itariki ya 19 y’ukwa Mbere. Ni ukuvuga umunsi umwe mbere y’uko Perezida Trump arahirira gutangira inshingano.
Iyi ntumwa y’Amerika yagize iti: “Kimwe mu biteje ikibazo ni uko ubwa mbere atari amasezerano meza cyane yasinywe. Ntiyagizwemo uruhare n’ubutegetsi bwa Trump. Ntacyo twajyaga kubikoraho. Ubu turimo gukorera ku nyandiko y’ibiyagize, nibwo turimo gutahura ibintu.”
Bwana Steve Witkoff yashimangiye igitekerezo cya Trump cyo kwimura abanyapalestina. Avuga ko gahunda y’imyaka itanu yo kongera kubaka Gaza nk’uko bikubiye mu cyiciro cya Gatatu, “mu by’ukuri idashoboka.”
Mu gushyigikira umugambi wa Trump, uyu mutegetsi yagize ati: “Ntabwo ari byo kuba barasobanuriye abanyapalestina ko bashobora kugaruka mu myaka itanu. Ibyo ntibishoboka.”
Ahmed Fouad Alkhatib, umushakashatsi mukuru mu kigo Atlantic Council, avuga ko ugutsimbarara kwa Trump ku kwimura abanyapalestina bishobora kugaragaza inyota yo kongera kuganira ku masezerano y’agahenge, cyane cyane ku cyiciro cyayo cya kabiri.
Uyu mushakashatsi aganira n’Ijwi ry’Amerika yagize ati: “Intego ishobora kuba ari uguhatira umutwe wa Hamas guhitamo hagati yo kureka kubushake kugenzura Gaza cyangwa kuva muri uyu muhora, niba uyu mutwe wifuza ko Isiraheli ihava cyangwa ikongera kuhubaka. Cyangwa se uyu mutwe ukisanga abaturage bose bahavanywe ku gahato, nubwo uko ibyo bizashyirwa mu ngiro bitazwi.”
Uguhura kwa Perezida Trump na Netanyahu kuje mu bihe by’ingenzi cyane kuri uyu mutegetsi wa Isiraheli, ubu uri ku gitutu cy’abo mu ihuriro ry’amashyaka rye ngo arangize aka gahenge.
Bwana Netanyahu kandi ari ku gitutu cya rubanda, banyotewe n’uko imirwano yarangira bakabona irekurwa ry’abasigaye ku bajyanywe bunyago na Hamas.
Jonathan Rynhold, umukuru w’ishami ryigisha amasomo ya politiki kuri kaminuza ya Bar Ilan, avuga ko Trump na Netanyahu bose bahuriye ku ntego imwe yo kurangiza ubutegetsi bwa Hamas muri Gaza no kugarura abanya Isiraheli basigaye ku bari bajyanywe bunyago, nka kimwe mu bigize amasezerano y’agahenge.
Icyakora, ibyo aba bagabo bombi bagize nyambere muri uyu mugambi birahabanye. Bwana Rynhold yabwiye Ijwi ry’Amerika ko, kuri Netanyahu, icyihutirwa ari ugukora ibishoboka ku buryo Hamas nta hazaza ha politiki igira. Ni mu gihe kuri Trump we, icyo ashyize imbere, ari ukugumishaho agahenge “kugira ngo abashe kugera ku masezerano yo kuzahura umubano hagati ya Isiraheli na Arabiya Sawudite.”
Impuguke Rynhold yabwiye Ijwi ry’Amerika ko “ukwemerwa kwa Palestina mu bya dipolomasi guturutse kuri Arabiya Sawudite gusaba Isiraheli gutera intambwe zigana kuri leta yemewe ya Palestina.” Ibintu uyu mwarimu wa kaminuza avuga ko “bishobora guteza ihanguka rya guverinoma ya Netanyahu.”
Forum