Kuva amaze kugaruka ku butegetsi, Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangiye gushyira mu bikorwa umugambi wo kugabanya guverinoma yo ku rwego rw’igihugu.
Akimara kurahira kw’itariki ya 20 y’ukwa mbere gushize, Perezida Trump yasinye iteka rishyiraho urwego rwihariye rwitwa DOGE, Department of Government Efficiency, rushinzwe kumugira inama ku buryo bwo kuvugurura imikorere n’imicungire ya guverinoma, abakozi bayo n’imali yayo. Byose bigamije kugabanya abakozi n’imali guverinoma ikoresha.
Abakozi amagana bamaze kwirukanwa cyangwa guhagarikwa ku kazi by’agateganyo. Abayobozi benshi bafungiwe ibiro na mudasobwa z’akazi.
DOGE si urwego rwa guverinoma. Kereka iyo ruza kuba rwarashyizweho n’itegeko rya Congress, inteko ishinga amategeko. Bamwe rero mu bahanga mu by’imicungire y’ibya leta bemeza ko rurimo rurenga ku nshingano zarwo, rugafata ibyemezo aho kugira inama umukuru w’igihugu.
Intumwa za rubanda bakomoka mw’ishyaka ry’Abademokarate ritavuga rumwe na Perezida Trump nabo baravuga, bati: “DOGE si urwego rwa kane rw’ubutegetsi.” Naho sendika z’abakozi ba guverinoma yatanze ibirego mu nkiko kugirango zibambire iyi migambi. Ariko byibura abakozi 20.000 bavuga ko bashaka gusezera
mu kazi hakiri kare. Guverinoma yo ku rwego rw’igihugu ifite abakozi miliyoni 2.2. (Reuters)
Forum