Abimukira hafi 80 bararohamye abandi amagana baburiwe irengero nyuma y’uko ubwato barimo bwari bupakiye, bwiyubitse hafi y’inkombe z’Ubugereki. Abimukira barenga 100 gusa nibo bamaze kuboneka. Ibikorwa byo gushakisha abandi birakomeje.
Ibikorwa byo kugerageza kurokora abo bimukira birakorwa n’amato arinda inkombe atandatu, kajugujugu ya gisilikare n’ubwato bw’abasirikare bazobereye mu kurwanira mu mazi.
Ni impanuka yabereye mu majyepfo y’uburasirazuba bw’Ubugereki. Cyakora icyizere cyo kugira abo barokora kiragenda kigabanuka.
Kugeza ubu abimukira 104 nibo babonetse. Bose ni abagabo. Abenshi baturuka mu bihugu bya Misiri, Siriya, Pakistani na Palestina.
Umubare wose w’abari muri ubwo bwato bw’abarobyi bwa metero 30 nturamenyekana. Abarusimbutse, kw’ikubitiro bavugaga abagera muri 750. Ikindi ni uko 100 muri bo ari abagore n’abana, bivugwa ko bari bafungiranywe ahantu, nk’uko bikunze gukorwa muri izo ngendo zitoroshye zerekeza mu burengerazuba bw’isi.
Ni ibintu bikomeje gutera kwibaza niba ibyago nk’ibyo bikomeye muri iyi myaka, byarashoboraga gukumirwa.
ONU ivuga ko muri uyu mwaka, impunzi zirenga 70,000 zageze mu bihugu byo ku mugabane w’Ubulayi bikora ku nyanja ya Mediterane: Ubugereki, Ubutaliyani, Esipanye n’ibirwa bya Shipre.
Imibare igaragaza ko abagera hafi mu 1,000 bapfuye cyangwa baburiwe irengero mu nyanja ya Mediterane muri uyu mwaka wonyine. (VOA NEWS)
Facebook Forum