Leta zunze ubumwe z'Amerika irashinja Afrika y'Epfo guha intwaro Uburusiya.
Ubusanzwe, Afrika y’Epfo ivuga ko ntaho ibogamiye mu ntambara y’Uburusiya muri Ukraine. Nyamara mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane, ambasaderi w’Amerika i Pretoria, Reuben Brigety, yavuze, ati: “Tuzi neza ko Afrika y’Epfo yoherereje Uburusiya intwaro n’amasasu.”
Zagiye mu bwato bunini butwara imizigo. Bwazipakiriye rwihishwa mu cyambu cya gisirikare cyitwa Simon's Town hafi ya Cape Town, guhera tariki ya 6 kugera ku ya 8 mu kwezi kwa 12 gushize. Kuri Ambasaderi Brigety, guha intwaro Uburusiya ni ikibazo “giteye impungenge cyane.”
Ubu bwato bw’Uburusiya bwateye amakenga n’amashyaka atavuga rumwe na guverimoma y’Afrika y’Epfo. Mu kwezi kwa mbere, amwe muri yo yatangaje ko hari ubwato butazwi mu cyambu cya Simon's Town. Leta ntacyo yigeze ibivugaho kugeza ubu.
Facebook Forum