Uburusiya buhanganye n’ikibazo cy’ibura ry’abakozi rigeze ku rugero rwo hejuru mu gihe cy’imyaka myinshi.
Icyegeranyo cy’ishami ry’ubutasi rya ministeri y’ingabo y’Ubwongereza cyasohotse ku rubuga rwa Twitter, kiravuga ko ku ruhande rumwe biterwa n’intambara yo muri Ukraine.
Banki nkuru y’Uburusiya yakoze ubushakashatsi mu myaka itatu ishize isanga umubare w’abatuye Uburusiya waragabanutse ho miliyoni ebyiri ugereranije n’uko byari byitezwe.
Icyo cyegeranyo kiravuga ko ku ruhande rumwe byatewe n’icyorezo cya Covid 19, ku rundi ruhande bigaterwa n’intambara ibera muri Ukraine.
Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya yavuze ko Ukraine n’ibihugu by’Amerika n’Uburayi ari byo byagize uruhare mu itegwa ry’igisasu cyaturikije imodoka yakomerekeyemo umwanditsi w’Umurusiya Zakhar Prilepin gihitana umushoferi we.
Uyu mwanditsi uzwi cyane kubera ibitekerezo bye bishyigikiye intambara yakomeretse amaguru muri iyo modoka yaturikijwe n’igisasu ahitwa Nizhny Novgorod oblast ku wa gatandatu.
Nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru byo mu Burusiya Tass. Imodoka ye ikimara guturitswa n’icyo gisasu mu birometero 400 uvuye mu burasirazuba bw’umurwa mukuru Moscow, Prilepin yari agishobora kumva gusa bamushyira muri koma kugirango abagwe nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Uburusiya RBC.
Uwateze icyo gisasu yatawe muri yombi ku wa gatandatu
Facebook Forum