Uko wahagera

PAM Iratabariza Abashonje Kw'Isi


Abashonje muri Myanmar
Abashonje muri Myanmar

Hatabonetse izindi miliyari z’amadorali yo kugaburira miliyoni z’abantu bashonje, isi yazabona abantu ikivunge basuhuka, umutekano w’ibihugu uhungabana kandi abana n’abantu bakuru bazicwa n’inzara mu mezi 12 kugeza kuri 18 ari imbere.

Umuyobozi wa programu ya ONU ishinzwe ibiribwa kw’isi, PAM, yabivuze mu buryo bwo kuburira ejo kuwa gatanu. Iyi programu yegukanye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel.

David Beasley yashimye ko inkunga yatanzwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Ubudage, yiyongereye mu mwaka ushize. Yashishikarije kandi Ubushinwa n’ibihugu byo mu kigobe, abaherwe n’ibindi bihugu guhaguruka bigatanga bititangiriye itama. Beasley yavuze ko “ahangayikishijwe cyane n’uko ishami rya ONU ryita ku biribwa PAM, ritazabasha gukusanya miliyari 23 zikenewe uyu mwaka. Aya mafaranga agenewe gufasha abantu babarirwa muri miliyoni 350 mu bihugu 49, bakeneye ibiribwa byihutirwa.

Yabivuze mu kiganiro, mbere y’uko arangiza inshingano ze mu cyumweru gitaha, ku mwanya w’ubuyobozi bw’umuryango mugari wita ku butabazi kw’isi, agahereza ishyimbo, ambasaderi w’Amerika, Cindy McCain. Uyu wahoze ari guverineri wa Leta ya Karolina y’epfo. Yaragize ati: “Uko ibintu bihagaze ubu, natangara tubashije kubona 40 kw’ijana by’ayo mafaranga, rwose mbabwije ukuri”.

Yavuze ko PAM yari mu bibazo nk’ibyo mu mwaka ushize. Ariko ko ku bw’amahirwe, yabashije kwumvisha Amerika, yongera infashanyo yayo iva kuri miliyari zigera kuri 3.5 z’amadolari igera kuri miliyari 7.4 z’amadolari. Ubudage na bwo bwakusanyije inkunga yavuye kuri miliyoni 350 z’amadorali mu myaka mike ishize, igera kuri miliyari 1.7 by’amadorali. Cyakora uwo muyobozi, ntatekereza ko ibyo bihugu bizongera kubikora uyu mwaka.

Yakomeje avuga ko ibindi bihugu bikeneye guharuruka bigafasha, uhereye ku Bushinwa, igihugu cya kabiri mu bifite ubukungu bwinshi kw’isi. Cyahaye PAM miliyoni 11 z’amadorali, yonyine, mu mwaka ushize.

Ibihugu bishobora kuzibasirwa n’inzara by’umwihariko ni ibyo muri Afurika mu karere ka Sahel kimwe n’ibyo mu burasirazuba harimo, Somaliya, amajyaruguru ya Kenya, Sudani y’epfo na Etiyopiya. Hari kandi Siriya n’ibihugu byo muri Amerika yo hagati n’iy’amajyepfo, aho umubare w’abantu bimukira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, ubu wikubye incuro eshanu, ugereranyije n’uko byari byifashe mu mwaka n’igice ushize. (AP)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG