Uko wahagera

Uburayi Burateganya Gushyira Ibihano Bishya ku Burusiya


Umugore usohotse mu iduka mu mujyi wa Tolyatti wo mu Burusiya uzwiho kuba ukorerwamo imodoka zo mu bwoko bwa Lada. Ariko ibihano Uburayi bwafatiye Uburusiya kubera intambara bwashoye kuri Ukraine, bituma izi modoka zitakigurwa mu Burayi. Photo by Yuri KADOBNOV / AFP)
Umugore usohotse mu iduka mu mujyi wa Tolyatti wo mu Burusiya uzwiho kuba ukorerwamo imodoka zo mu bwoko bwa Lada. Ariko ibihano Uburayi bwafatiye Uburusiya kubera intambara bwashoye kuri Ukraine, bituma izi modoka zitakigurwa mu Burayi. Photo by Yuri KADOBNOV / AFP)

Ba ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo mu Muryango w’Uburayi bemeje icyiciro cya 10 cy’ibihano. Umuyobozi w’inama nshingwabikorwa, Ursula von der Leyen, yatangaje ko bimwe muri ibi bihano bishya bibuza ibihugu by’Uburayi kugurisha mu Burusiya ibintu byose by’ikoranabuhanga mu by’intwaro za gisirikare. Bishobora kandi gushyirwa mu bikorwa no ku bindi bihugu bifasha Uburusiya mu by’intwaro. Urugero ni nka Irani iha Uburusiya “drones” za gisirikare.

Ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu 27 bigize Umuryango w’Uburayi bazasoma ibi bihano bishya kuwa mbere. Nibabyemeza, abakuru b’ibihugu nabo bazabiha umugisha nyuma yaho mu minsi izakurikiraho. Bishobotse mbere y’itariki ya 24 y’uku kwezi, ubwo intambara Uburusiya bwagabye kuri Ukraine izaba yujuje umwaka neza.

Akenshi na kenshi, Uburayi bufatira ibihano Uburusiya bwabivuganyeho n’inshuti zabwo magara nka Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Ubwongereza, nabo kandi bakaza gutangaza ibindi bihano bisa n’ibyabwo.

Hagati aho, ba minisitiri b’ingabo z’ibihugu by’umuryango wa OTAN nabo batangiye kuri uyu wa gatatu inama y’iminsi ibiri i Buruseli mu Bubiligi. Mu byo baganiraho harimo kongera Ukraine inkunga y’amasasu. (VOA News, AP)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG