Madamu Beatrice Munyenyezi ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, yongeye kwihanangiriza umucamanza ukuriye inteko iburanisha amushinja gufata ibyemezo bibogamye.
Ni nyuma y’aho umucamanza wo mu rukiko rwisumbuye rwa Huye afashe icyemezo ko abatangabuhamya bamushinja bagomba gutangira ubuhamya mu muhezo. Abo ni na bo bamushinjirije mu ruhame muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.
Umucamanza ukuriye inteko iburanisha agitangaza ko abatangabuhamya bashinja Munyenyezi ibyaha bya jenoside bagomba kurindirwa umutekano, uruhande rwiregura rwabaye nk’urutunguwe.
Abo batangabuhamya urukiko rwisumbuye rwa Huye ruvuga ko rwabahaye amazina y’amahimbano mu mugambi wo kubarindira umutekano.
Umunyamategeko Felicien Gashema umwe mu bunganira Munyenyezi yavuze ko baje mu rukiko biteguye kuburana abatangabuhamya bari mu ruhame ariko batungurwa n’uko bagiye kurindirwa umutekano.
Aribaza uburyo umwe mu batangabuhamya yasaba kurindirwa umutekano bikarangira bose babashyize mu muhezo.
Naho umunyamategeko Bruce Bikotwa akibaza uburyo abo batangabuhamya imyirondoro yabo yagaragajwe mu rukiko rwarangiza rugatangaza ko batangira ubuhamya mu muhezo.
Basabye urukiko ko batangira ubuhamya mu ruhame bikazaborohera no kubahata ibibazo mu bwisanzure. Baravuga ko ubushinjacyaha bwagombye kuba bwarabasabiye umuhezo mbere kuko kubw’abo banyamategeko, iby’abatangabuhamya byamaze kujya ku karubanda.
Umunyamategeko Gashema avuga ko u Rwanda rutekanye bihagije. Akibaza impamvu aba batangabuhamya bashinja uwo yunganira basaba kurindirwa umutekano. Yavuze ko kuva bagaragara mu rukiko nta kibi kigeze kibabaho.
Ku bushinjacyaha ariko, gusaba umuhezo nta cyo byishwe kandi bisanzwe byemewe mu mategeko. Bugasaba ko ibivugwa n’abanyamategeko ba Munyenyezi byateshwa agaciro.
Bwasabye urukiko kujya kwiherera ruza rutegeka ko abatangabuhamya barindirwa umutekano. Rwavuze ko nta mategeko yaba yishwe batangiye ubuhamya bwabo mu muhezo.
Aha ni ho Madamu Munyenyezi yakiye ijambo abwira umucamanza ukuriye inteko iburanisha ko amwihannye. Yamubwiye ko nta butabera amwitezeho.
Munyenyezi yabwiye umucamanza Patricie Mukayiza ko afata ibyemezo bibogamye. Agakeka ko ashobora kuba amufitiye urwango rushingiye ku byaha aregwa.
Mu magambo ye yagize ati “ "Nyakubahwa Perezidante w'inteko murabogamye cyane. Sinshobora guhabwa ubutabera nawe kuko kuva wamburanisha wagiye ufata ibyemezo bibogamye. Ndakwihannye!"
Munyenyezi yakomeje agira ati “Ndabizi ko jenoside yakorewe abatutsi yagize ingaruka zitandukanye kuri benshi ndetse ibasigira ibikomere bikomeye. Niba uri umwe muri abo I’m sorry, bisobanuye ngo umbabarire. Rero niba bimeze bityo mwaba muhindutse umucamanza n’uwicira urubanza kuko ndegwa ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi.
Byari ku nshuro ya kabiri Munyenyezi yihana umucamanza ukuriye inteko iburanisha. Buri gihe amushinja kumufatira ibyemezo yita ko “bibogamye”. Aba batangabuhamya basaba kurindirwa umutekano mu nkiko z’u Rwanda mu gihe bashinjirije Munyenyezi mu ruhame igihe yari muri Amerika.
Ibyo ni byo bikomeza kuba igifatwa nk’amayobera ku ruhande rwa munyenyezi n’abamwunganira mu mategeko. Umucamanza ukuriye inteko iburanisha yahise yanzura ko iburanisha rigomba kuba rihagaze nk’uko amategeko abiteganya.
Abanyamategeko bagiye gutegura imyanzuro isobanura ubwihane bakayishyikiriza urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza. Yatangaje ko iburanisha rizakomeza mu mwaka utaha wa 2023. Urukiko rwisumbuye rwari rwatiye icyumba mu rukiko rukuru I Nyanza kirufasha kumva abatangabahamya.
Madamu Beatrice Munyenyezi w’imyaka 52 y’amavuko ni umunyarwandakazi uvuka mu majyaruguru y’u Rwanda mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba ubu ni mu karere ka Gicumbi. Ni umukazana wa Paulina Nyiramasuhuko wari minisitiri w’umuryango kuri guverinoma y’Abatabazi . Uyu yakatiwe imyaka 47 n’urukiko rwa Arusha nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside. Umugabo wa Munyenyezi Arsene Shaloom Ntahobari na we yakatiwe gufungwa imyaka 25 ku byaha bya jenoside.
Mu kwezi kwa Gatanu mu mwaka ushize wa 2021 ni bwo igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyirukanye Munyenyezi ku butaka bwacyo. Ni nyuma yo gusanga yaratanze amakuru atari yo ku nzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika. Ibyaha aregwa byose arabihakana akavuga ko ababimushinja batamuzi. Munyenyezi avuga ko azira kuba yari umukazana wa Nyiramasuhuko.
Facebook Forum