Uko wahagera

Urukiko rwa Huye Rwifuza Kumva Abashinja mbere y'Abashinjura Munyenyezi


Munyenyezi
Munyenyezi

Urukiko rwisumbuye rwa Huye mu majyepfo y’u Rwanda rwafashe icyemezo gitegeka ubushinjacyaha bw’u Rwanda kuzana mu rukiko abatangabuhamya bashinja Madamu Beatrice Munyenyezi ibyaha bya jenoside. Ni nyuma y’ubusabe bw’uregwa n’abamwunganira mu mategeko bagejeje ku rukiko bavuga ko byaba binyuranyije n’amategeko kubanza kumva abatangabuhamya bamushinjura.

Iki cyemezo urukiko rwisumbuye rwa Huye rwagifashe nyuma y’impaka ndende ku baburanyi bombi. Madamu Beatrice Munyenyezi ni we wahawe ijambo nyuma y’ibaruwa abamwunganira bandikiye urukiko. Atagiye kure y’ubusabe bw’abamwunganira mu mategeko, Munyenyezi yabwiye urukiko ko bitumvikana uburyo rwakomeza kumva abatangabuhamya bamushinjura mbere yo kumva abamushinja. Yavuze ko akeneye kubabona imbonankubone akabahata ibibazo.

Abanyamategeko bamwunganira, Bruce Bikotwa na Felicien Gashema, babwiye urukiko ko uko amategeko abiteganya, abatangabuhamya b’ubushinjacyaha ari bo bagomba kubanza kumvwa hagakurikiraho abo ku ruhande rw’uregwa bashinjura.

Bikotwa na Gashema babwiye umucamanza ko bibabangamiye kumva abatangabuhamya bashinjura mbere yo kumva abashinja. Bavuze ko mu gusobanura ikirego cyabwo, ubushinjacyaha bwanagaragaje urutonde rw’abatangabuhamya babwo; bityo ko ari na ngombwa ko ibyo bavuze biri mu nyandiko bubagaragaza bakaza bakabisubiramo imbere y’urukiko. Aba banyamategeko baravuga ko ntaho byabaye ko urukiko rwabanza kumva abatangabuhamya bashinjura. Basabye ko ubushinjacyaha bwagaragaza niba budafite abatangabuhamya bashinja Munyenyezi.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko inzitizi uruhande rwa Munyenyezi Atari “Ndemyagihugu” ari nay o mpamvu mu iburanisha ryashize urukiko rwahisemo gutangira kumva abatangabuhamya bashinjura uregwa. Ubushinjacyaha bwavuze ko iyi nzitizi uruhande baburana rwagombye kuba rwarayitanze urubanza rugitangira. Bwikomye abanyamategeko bunganira Munyenyezi kuvugisha ingingo z’amategeko ibihabanye n’ibyo zivuga. Bwavuze ko ibyo bari gukora bigamije gutinza urubanza. Ubushinjacyaha bwavuze ko biri mu bushishozi bw’urukiko gusuzuma niba ari ngombwa kumva abatangabuhamya babwo.

Bashingiye ku mategeko agenga kwimurira imanza muri repubulika y’u Rwanda abanyamategeko ba Munyenyezi bashimangiye ko ari ihame kubanza kumva abatangabuhamya bashinja hagakurikiraho abashinjura.

Nyuma yo kumva impaka ku mpande zombi, umucamanza ukuriye inteko iburanisha yafashe iminota igera muri 30 mu mwiherero. Yanzuye ko ubusabe bw’uruhande rwa Munyenyezi bufite ishingiro. Yavuze ko ku mpande zombi ntawe uhakana ko abatangabuhamya babarizwa mu rukiko. Yagetse ko mu migendekere myiza y’urubanza ubushinjacyaha bw;’u Rwanda bugomba gutumiza abatangabuhamya babwo bakabazwa imbonankubone mu rukiko.

Urukiko rufashe iki cyemezo mu gihe mu iburanisha riheruka rwari rwatangiye kumva abatangabuhamya bashinjura Munyenyezi. Rwari rumaze kumva abatangabuhamya babiri. Hagati aho abatangabuhamya batanu bari baje ku ruhande rw’uregwa urukiko rwanzuye ko ruzabamenyesha ikindi gihe ruzaba rubakeneye.

Bose ni abafungwa bo muri gereza ya Huye iri Karubanda bakatiwe n’inkiko ku byaha bya jenoside. Nyuma yo gufata iki cyemezo, umucamanza yamenyesheje ababuranyi bombi ko bitewe n’uko uru rubanza rwadindiye cyane uyu mwaka ugomba gusiga aruvanye mu nzira. Yategetse ko nta ruhande rugomba kurenza abatangabuhamya 10.

Madamu Beatrice Munyenyezi w’imyaka 52 y’amavuko ni umunyarwandakazi uvuka mu majyaruguru y’u Rwanda mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba ubu ni mu karere ka Gicumbi. Ni umukazana wa Paulina Nyiramasuhuko wari minisitiri w’umuryango kuri guverinoma y’Abatabazi. Ubu yakatiwe imyaka 47 n’urukiko rwa Arusha nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside. Umugabo wa Munyenyezi Arsene Shaloom Ntahobari na we yakatiwe gufungwa imyaka 25 ku byaha bya jenoside.

Mu kwezi kwa Gatanu mu mwaka ushize wa 2021 ni bwo igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika cyirukanye Munyenyezi. Ni nyuma yo gusanga yaba yaratanze amakuru atari ukuri ku nzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri icyo gihugu. Ibyaha aregwa byose arabihakana akavuga ko ababimushinja batamuzi. Munyenyezi avuga ko azira kuba yari umukazana wa Nyiramasuhuko. Uyu yigeze kuba minisitiri muri reta y'imbere ya 1994.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG