Madamu Beatrice Munyenyezi uregwa ibyaha bya Jenoside yihanangirije inteko y’abacamanza baburanisha urubanza rwe mu rukiko rwisumbuye rwa Huye.
Aravuga ko akurikije ibyemezo bamufatira bigaragaza ukubogama mu rubanza rwe.
Munyenyezi yihannye abacamanza nyuma y’aho bafashe icyemezo cyo kongera gushyira urubanza rwe mu muhezo. Byari biteganyijwe ko abatangabuhamya batanu b’ubushinjacyaha basigaye batangira ubuhamya mu ruhame.
Byahindutse ku munota wa nyuma aho umutangabuhamya wa Gatandatu mu bari bagezweho bamushinja na we asabye gutangira ubuhamya bwe mu muhezo.
Nyuma yo kwiherera urukiko rwisumbuye rwa Huye rwanzuye ko Uwo mutangabuhamya atangira ubuhamya mu muhezo. Aratinya ko abavandimwe b’uregwa bashobora kuzamugirira nabi.
Munyenyezi ibi byemezo by’inteko imuburanisha arabifata nko “Gukomeza kumukinisha” aho kumuha ubutabera.
Munyenyezi w’imyaka 52 y’amavuko ni umukazana wa Paulina Nyiramasuhuko wari minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango kuri guverinoma y’Abatabazi.
Nyirabukwe yakatiwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha imyaka 47 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside. Umugabo wa Munyenyezi Arsene Shaloom Ntahobari na we yakatiwe gufungwa imyaka 25.
Mu kwezi kwa Gatanu mu mwaka ushize wa 2021 ni bwo igihugu cya leta Zunze Ubumwe za Amerika cyamwohereje kuburanira mu Rwanda. Mbere yo kuzanwa mu Rwanda yamaze imyaka 10 afungiwe muri Amerika nyuma yo kumukekaho ibyaha no gutanga amakuru atari ukuri mu nzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri icyo gihugu.
Ubushinjacyaha bumurega ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu bukeka ko yakoreye mu mujyi wa Butare. Ibyaha nyir’ubwite arabihakana.
Facebook Forum