Uko wahagera

OTAN: 'Intambara y'Uburusiya na Ukraine Izamara Igihe Kirekire'


Perezida Volodymyr Zelenskyy asura akarere ka Mykolaiv mu majyepfo ya Ukraine
Perezida Volodymyr Zelenskyy asura akarere ka Mykolaiv mu majyepfo ya Ukraine

Perezida Volodymr Zelenskyy wa Ukraine yarahiye ko igihugu cye kizigarurira ibyacyo byose biri mu maboko y’Uburusiya. Yabivuze kuri iki cyumweru ubwo yari akubutse mu rugendo yagiriye ku munsi w’ejo mu karere ka Mykolaiv na Odesa aho ibitero by’ingabo z’Uburusiya byashegeshe abaturage.

Zelensky yatangaje ko Ukraine yatakaje byinshi mu karere k’amajyepfo birimo amazu yasenywe, abasivili bakuwe mu byabo n’ibindi bibazo bijyanye n’imibereho ya rubanda. Atsimbaraye ku mvugo y’uko byose bizasubizwa uko byari bimeze. Avuga ko ibisasu bya misile Uburusiya bufite bitaruta ubwinshi ubushake bw’abaturage ba Ukraine bwo kubaho.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa OTAN wo gutabarana hagati y’Ubulayi n’Amerika, Jens Stoltenberg, we yatangaje ko intambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya ishobora kuba ndende kandi igatwara byinshi. Yabwiye ikinyamakuru Bild am Sonntag cyo mu Budage ko bagomba kwitegura ko izatwara imyaka bityo ntibatezuke ku gushyigikira Ukraine.

Ministri w’Intebe w’Ubwongereza Boris Johnson we yavuze ko iyi ntambara izatwara igihe kirekire bityo Ukraine ikaba ikeneye intwaro, ibikoresho by’intambara n’amahugurwa y’abasirikare kandi bigakorwa vuba kuruta uko bikorwa mu gihugu cyayigabyeho igitero.

Chansellier w’Ubudage Olaf Scholz we yabwiye ibiro ntaramakuru by’Ubudage ko Ukraine ishobora kwizera inkunga y’ibihugu 7 bikize ku isi kurusha ibindi igihe cyose izaba ikenewe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG