Leta z’u Rwanda n’Ubwongereza biratangaza ko bibabajwe n’umwanzuro w’urukiko rw’Ubujurire rwo mu Bwongereza ko gutambamira icyemezo cyo kohereza mu Rwanda abimukira baza mu Bwongereza mu buryo budakurikije amategeko. Ministri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak wari ku isonga y’uwo mushinga yavuze ko bazajuririra icyo cyemezo.
Leta y’Ubwongereza yatangaje ko izajuririra umwanzuro w’urukiko rw’Ubujurire rw’i Londres ko icyemezo cyayo cyo kohereza abimukira babarirwa mu bihumbi mu Rwanda kidakurikije amategeko. Ministri w’Intebe, Rishi Sunak, yabitangaje kuri uyu wa kane nyuma y’uko abacamanza babiri muri batatu bagombaga gufata umwanzuro ku bujurire bwo muri uru rubanza bemeje ko u Rwanda atari igihugu cyakoherezwamo abimukira.
Minisitiri w’intebe Sunak yavuze ko leta ayoboye ari yo igomba gufata umwanzuro ku bagomba kwinjira no gutura mu Bwongereza, ko batabirekera mu maboko y’abo yise ‘udutsiko tw’abanyabyaha’. Yavuze ko leta izajuririra iki cyemezo mu Rukiko rw’Ikirenga, ariko ntiyatangaje igihe bizakorerwa.
Leta y’u Rwanda na yo yahise itangaza ko idafata mu buryo bworoheje umwanzuro wafashwe n’urukiko rw’ubujurire rwo mu Bwongereza kuri iyi ngingo. Itangazo umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda yashyize ahagaragara rishimangira ko u rwanda ari kimwe mu bihugu bitekanye ku isi abimukira n’impunzi babonamo umutekano. U Rwanda rwavuze ko rukomeje kwiyemeza kwakira abo bimukira mu gihe cyose bizaba byemejwe.
Mu kwezi kwa cumi n’abiri, Urukiko Rukuru rw’Ubwongereza rwemeje ko icyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda gikurikije amategeko ariko uwo mwanzuro uza kujuririrwa n’abimukira baturuka mu bihugu bitandukanye n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.
Abimukira ba mbere bavuye mu Bwongereza bagombaga koherezwa mu Rwanda umwaka ushize ariko urukiko mpuzamahanga rw’uburenganzira bwa muntu rutambamira icyo cyemezo. Icyo gihe rwasabye ko inzego z’ubutabera zo mu Bwongereza zibanza gufata umwanzuro kuri icyo kibazo icyo gihe cyari mu rukiko.
Prudentienne Seward, uyobora umuryango Pax, ni umwe mu mpirimbanyi ziharanira ko amasezerano yo kwohereza abimukira mu Rwanda atashyirwa mu bikorwa. Yaganiriye na mugenzi wacu Venuste Nshimiyimana, atangira amubwira uko yakiriye icyemezo