Uko wahagera

Gahunda y'Ubwongereza yo Kohereza Abimukira mu Rwanda Yaba iri Hafi


Abimukira bambuka bava mu Bufaransa berekeza mu Bwongereza
Abimukira bambuka bava mu Bufaransa berekeza mu Bwongereza

Ministri w’Ubutegetsi bw’Igihugu w’Ubwongereza, Suella Braverman, yatangaje ko yemera ko u Rwanda ari igihugu cyakwakira kigaha umutekano abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko, ariko yanga kuvuga itariki ntarengwa abimukira ba mbere bagombye kuba bageze mu Rwanda.

Leta y’Ubwongereza irateganya kohereza yo abimukira babarirwa mu bihumbi muri gahunda icyo gihugu cyahaye u Rwanda Miliyoni $148 zo kubakira, no guca intege abandi bakomeza kwambuka mu bwato buto bava mu Bufaransa gushaka ubuhungiro mu Bwongereza.

Iyi gahunda yatangajwe mu kwezi kwa kane mu mwaka wa 2022, ariko ibyo kohereza yo abimukira ba mbere byatambamiwe n’Urukuko rw’Uburenganzira bwa Muntu rwo mu Burayi. Mu kwezi kwa cumi n’abiri uwo mwaka, Urukiko Rukuru rw’i Londres rwategetse ko iyo gahunda ikurikije amategeko, ariko abatayishyigikiye barashaka kujuririra icyo cyemezo.

Mu kwezi gushize, Ubwongereza bwashyize ahagaragara ibikubiye mu mushinga w’itegeko rishya ribuza abimukira baza mu mato mato bavuye mu Bufaransa kwinjira mu gihugu no kuhasaba ubuhungiro. Rivuga ko bazasubizwa aho baje baturuka cyangwa bakoherezwa mu kindi gihugu ho baba bafite umutekano.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu baravuga ko iri tegeko rirobanura kandi rishobora kubangamira abasaba ubuhungiro bari mu kaga by’ukuri.

Abajijwe n’umunyamakuru wa BBC ibyerekeye abantu bagera kuri 5 bapfiriye mu myigaragambyo y’impunzi yabaye mu Rwanda mu mwaka wa 2018 byavugwaga ko yatewe n’uko zitabona ibiribwa bihagije, Suella Braverman yavuze ko atazi neza ibyabaye ariko yemera ko u Rwanda ari igihugu abimukira bajyamo bagahabwa umutekano.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG