Intumwa z’Umuryango w’Ubulayi bwibumbye bongeye guhura uyu munsi kugirango basuzume bwa nyuma umushinga w’amasezerano yo gusohotamo k’Ubwongereza, Brexit.
Abakuru b’ibihugu b’Umuryango bazaterana ku cyumweru i Buruseli kugirango bayemeze cyangwa bayange. Espagne na n’ubu iracyavuga ko ishobora kuzayanga.
Ubwongereza ariko bugomba kuba buvuye mu Muryango ku italiki ya 29 y’ukwa gatatu gutaha, amasezerano yabaho cyangwa atabaho.