Mu Bwongereza abaminisitiri barasezera umusubizo biturutse ku masezerano yo gukura Ubwongereza mu muryango w’Ubumwe bw’Ubulayi. Ni mu gihe abadepite b’ishyaka ry’abadashaka ko ibintu bihinduka bahatana gukura Theresa May ku buyobozi bwaryo.
“Iminsi iri imbere ntizaba yoroheye” ibyo byavuzwe na minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Theresa May” ubwo yatangazaga ko yabashije kwumvikana n’abaminisitiri be mu masezerano yo kuva mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi nyuma y’inama yamaze amasaha atanu. Ni inama yaranzwe n’impaka zikomeye kandi yagiye igaragaramo uburakari.
Nyuma gato kuri uyu wa kane, aho Theresa May amariye kuvugana na minisitiri we ushinzwe ibyo kuva mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Dominic Raab, wafashije gutegura amasezerano, uyu yahise asezera ku mirimo. Yavuze ko “umutima nama” we utamwemerera gushyigikira ibiyakubiyemo. Asobanura ko ayo masezerano ashyira Ubwongereza munsi y’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, ibintu igihugu kidashobora kuzikuramo kitabanje kubyumvikanaho n’uwo muryango.
Hari undi mu minisitiri wabanjirije Rabb kugenda, abandi batatu bakurikiraho ubwo abashaka ko Ubwongereza bwikura ku Burayi bari mu mugambi, utari ibanga, wo kwirukaha Madamu Thereza May ku buyobozi.
Aho ibintu bigeze, ntawe ubona amaherezo y’ayo masezerano yamaze umwaka urenga aganirwaho ndetse n’uko bigendekera Minisitiri w’Intebe Thereza May.
Facebook Forum