Somaliya: Igitero ca Al Shabab Coba Cahitanye Abasirikare Benshi ba Uganda

Mayakan Al-Shabab

Muri Somaliya hari ubwoba ko umubare w’abapfuye waba uri hejuru mu gihe umutwe wa al Shabab wagabye ibitero ku basilikare b’amahoro b’umuryango w’ubumwe bw’Afurika muri icyo gihugu.

Abarwanyi ba al Shabaab uyu munsi kuwa Gatanu bateye ikigo cya gisilikare kirimo ingabo za Uganda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somaliya. Umukapiteni w’umunyasomaliya yavuze ko impande zombi zatakaje abantu benshi.

Abo barwanyi bateye ikigo cya gisirikare cy’ingabo z’inzibacyuho z’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, African Union Transition Mission in Somalia (ATMIS) kiri i Bulamarer mu bilometero 130 mu majyepfo y’uburengerazuba bw’umurwa mukuru Mogadishu.

Umuvugizi wungirije w’ingabo za Uganda (UPDF), Deo Akiiki, yagize ati: “Habaye igitero muri iki gitondo ku kigo cy’ingabo zacu…cyagabwe n’aba al Shabab, ariko dutegereje itangazo ry’ubuyobozi ku cyicaro gikuru cya ATMIS”.

ATMIS ifasha ingabo z’igihugu cya Somaliya mu rugamba ihanganyemo n’uwo mutwe wa kiyisilamu. Izo ntumwa z’amahoro zarimo gusuzuma uko ibintu byifashe, nk’uko iki kigo cyabivuze kuri Twitter. Ariko cyirinze kugira ibisobanuro gitanga.

Mw’itangazo, Al Shabab yigambye ibitero bya bombe z’ubwiyahuzi kandi ivuga ko yishe abasilikare 137.

Nta makuru yahise aturuka mu buyobozi ngo ahamye umubare w’abahasize ubuzima kandi umutwe wa al Shabab ukunze gutanga imibare itandukanye n’iyo abategetsi batanga.

Abarwanyi bagabye igitero ku kigo cya ATMIS no ku cy’ingabo za Somaliya biteganye. Byavuzwe n’Umukapitene mu gisilikare cya Somaliya wabwiye Reuters ko yitwa Abdullahi akaba ava mu ntara ya Lower Shabelle.

Yagize ati: “Byatumye haba imirwano ikaze yamaze amasaha. Impande zose harimo al Shabaab zapfushije abantu benshi cyane”.

Abatuye uwo mujyi bavuze ko bakanguwe n’urusaku rw’ibisasu biturika n’ibitwaro bikomeye.

Umuturage witwa Rukia Farah yavuze ati: “Ubu turimo kubona al Shabaab mu mujyi. Ntitwamenya hapfuye abantu bangahe. Nta masasu turimo kumva aturuka ku kigo cya ATMIS cyangwa ku cya guverinema”. (Reuters)