Abasirikare batatu be leta ya Kongo barimo ufite ipeti rya Majoro baguye mu mirwano yabaye hagati y’ingabo z'igihugu n’inyeshyamba za Mai Mai nkuko byemezwa n'inzego z'ubuyobozi bw'ingabo za Kongo. Iyo mirwano yabereye mu birometero bigera kuri 3 uvuye mu mujyi wa Uvira uri mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo.
Jenerali Makanaki Kasimbira John, umuyobozi w'inyeshyamba za Mai Mai ziri mu misozi ya Kitunda yemeza ko we n'abarwanyi be barwanye n’ingabo za Kongo avuga ko zabateye mu birindiro byabo.
Umunyamakuru w’ijwi ry’Amerika Vedaste Ngabo uri Uvira yakurikiranye iby'iyi mirwano
Your browser doesn’t support HTML5