Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo abarwanyi ba Mai Mai bishe barashe abapolisi ba Kongo batatu bakomeretsa abandi batatu. Ibyo byabereye ahitwa i Milimba ho muri segiteri ya Ngandja, Teritware ya Fizi, intara ya Kivu y’Epfo.
Ubuyobozi bwa polisi mu karere k'imisozi miremire kagizwe na Fizi, Uvira na Mwenga bwatangarije ijwi ry'Amerika ko icyo gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa kane rishyira uwa gatanu ku birindiro by'ahitwa i Milimba.
Umunyamakuru w'ijwi ry'Amerika, Vedaste Ngabo ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo aratugezaho iby'iyo nkuru.
Facebook Forum