Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo abitwaje intwaro bataramenyakana bateze imodoka yari igemuriye abavanywe mu byabo n'ubwicanyi bumaze iminsi mu Bibogobogo muri teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y'Epfo bica abantu batanu bari muri iyo modoka.
Ubwo bwicanyi bwabereye mu birometero 90 uvuye mu mujyi wa Uvira bwahitanye n'umumotari umwe wari uvuye mu Bibogobogo nkuko byemezwa n'inzego z'ubuyobozi bw'igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (FARDC).
Umunyamakuru w'ijwi ry'Amerika, Vedaste Ngabo, yakurikiranye uko byagenze arabibagezaho muri iyi nkuru.
Your browser doesn’t support HTML5