Perezida Museveni Arasaba Afurika Guhuza Ingufu Ikirindira Umutekano

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda

Perezida Museveni wa Uganda yasabye ko abayobozi b'ibihugu by’Afurika bahura bakungurana ibitekerezo ku buryo bahuriza hamwe ingufu zo kurinda Afurika abanzi n’ibibazo by'iterabwoba.

Yashimangiye ko ibibazo by’umutekano muke mu bihugu by'Afurika ndetse n'ihirikwa ry’ubutegetsi n'igisirikare bitangiye kugaruka ku mugabane wa Afurika biterwa no kutagira intego imwe ku byerekeye umutekano.

Perezida Museveni yabivugiye mu birori byo kwizihiza imyaka 36 ishize igisirikare yari ayoboye cya NRA gifashe ubutegetsi.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Ignatius Bahizi i Kampala muri Uganda aratugezaho inkuru irambuye.

Your browser doesn’t support HTML5

Ingabo za Uganda Zizaguma muri Kongo Kugeza Zitsinze Abarwanyi ba ADF