Pat Cipollone Nawe Yanse Ubutumire bw'Inama Nshingamteka ya USA

Umujyanama mu by’amategeko muri Prezidansi y’Amerika Pat Cipollone

Ibiro bya Perezidansi y’Amerika kuri uyu wa gatatu ntabwo bizitabira igikorwa cyo gutanga ubuhamya mu iperereza rikorwa kuri Perezida Trump riyobowe n’akanama gashinzwe ubutabera mu Nteko Ishinga Amategeko y’Amerika.

Ukuriye ako kanama Jerrold Nadler yari yatumiye Perezida Donald Trump n’abajyanama be mu by’amategeko mu buhamya buteganijwe mu cyiciro gikurikiyeho cy’iri perereza.

Nta watekerezaga ko Trump yakwitabira ubwo butumire, dore ko muri iki cyumweru ateganya kuzaba ari mu Bwongereza mu nama y’umuryango wa OTAN wo gutabarana hagati y’Amerika n’Uburayi.

None Umujyanama mu by’amategeko muri Prezidansi y’Amerika Pat Cipollone na we yanze ubwo butumire. Yavuze ko azasubiza mu mpera z’iki cyumweru niba Prezidansi y’Amerika izitabira ubuhamya buteganijwe mu minsi iri imbere.

Mu cyumweru gishize, Nadler yari yari yijeje Trump n’abajyanama be mu by’amategeko ko azubahiriza ihame ryo kutabogama muri iyi gahunda yo gushakisha amakuru. Akanama gashinzwe ubutabera mu Nteko Ishinga Amategeko y’Amerika kuri uyu wa gatatu kazibanda ku biteganijwe n’Itegeko Nshinga byerekeye ikurwaho ry’umukuru w’igihugu. Abatangabuhamya bataratangazwa amazina bazaba ari abahanga mu by’amategeko.