Muri Malawi Impunzi Zibasiwe n'Ibikorwa by'Urugomo

Innocent Magambi aharanira agateka ka mungu muri Malawi

Ishyirahamwe INUA Advocacy riharanira uburenganzira bw’impunzi muri Malawi riramagana ibikorwa by’urugomo rurimo ubusahuzi no gufata abagore ku ngufu bikomeje ku mpunzi n’abanyamahanga bari muri icyo gihugu.

Iri shyirahamwe ryemeza ko birushaho kuzamba muri iyi minsi kuva aho leta itangiriye gahunda yo gushyira impunzi zituye mu bice bitandukanye by’igihugu mu nkambi ku gahato.

Mugenzi wacu Geoffrey Mutagoma amaze kuvugana na Bwana Innocent Magambi ukuriye ishyirahamwe INUA Advocacy riharanira uburenganzira bw’impunzi muri Malawi, abanza kumubaza niba amashusho y’ubugizi bwa nabi kuri izo mpunzi agaragara ku mbuga nkoranyambaga ari ay’ukuri koko.

Your browser doesn’t support HTML5

Ihohoterwa ry'impunzi muri Malawi