Uko wahagera

Malawi: Impunzi Zirenga 900 Zagoswe Zisubizwa mu Makambi


Abajejwe gucungera imbibe ku mupaka w'i Mwanza bakira abanyemalawi batahutse
Abajejwe gucungera imbibe ku mupaka w'i Mwanza bakira abanyemalawi batahutse

Abayobozi muri Malawi bagose impunzi 920 bari batuye ahantu hatandukanye ngo basubire mu nkambi ihana imbibi n’umurwa mukuru Lilongwe. Byavuzwe n’umuvugizi wa minisiteri ishinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu, Patrick Botha, uyu munsi kuwa gatanu.

Operasiyo yatangiye kw’itariki ya 17 y’uku kwezi kwa gatanu, yaje nyuma y’uko guverinema ibwiye impunzi zose ko zigomba gusubira mu nkambi ya Dzaleka, bitarenze tariki 15 y’ukwezi kwa kane, cyangwa bagasubizwayo ku ngufu.

Guverinema yareze impunzi kuva mu nkambi yuzuriranye zitabanje gukurikiza ibisabwa. Iyo operasiyo yo gufata impunzi, yatangiriye Lilongwe kandi yageze no mu zindi ntara. Botha ntiyashoboye kuvuga igihe iyo operasiyo, yanenzwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, izarangirira.

Mu kiganiro, Patrick Botha yagize ati: “Ntabwo dushobora gutanga igihe, bitewe n’uko iki ari ikibazo cy’umutekano w’igihugu”. Yakomeje agira ati: “Tuzakomera kugeza, kuzageza igihe tuzanezezwa n’uko abanyamahanga bose bafite sitati y’ubuhunzi basubiye mu nkambi ya Dzaleka”. Yashingiraga ku mpunzi zo mu nkambi yo mu ntara ya Dowa, iri mu bilometero 60 uvuye i Lilongwe.

Icyo gikorwa cyanenzwe n’umuryango w’abibumbye n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikorera mu karere.

Valentin Tapsoba, umuyobozi w’ishami rya ONU ryita ku mpunzi HCR mu biro by’akarere mu majyepfo y’Afurika, yabivuze mw’itangazo yashyize ahagaragara kuwa gatatu agira ati: “Turongera gusaba dukomeje abayobozi, kwisubiraho ku cyemezo cyo gusubiza impunzi mu nkambi ya Dzaleka, kuko mu miterere yayo yamaze kurenza urugero rw’impunzi ishobora kwakira mu buryo bukwiye ikiremwa muntu, akaba nta rwinyagamburiro.

HCR yavuze ko iyi nkambi yashyiriweho kwakira impunzi zitarenze 12,000, kugera kuri uyu wa mbere, yari icumbikiye impunzi zirenga 50,600. Abenshi ni abaturuka muri Repuburika ya demokarasi ya Kongo, mu Burundi no mu Rwanda.

Umuvugizi wa reta ya Malawi, Botha, n’ubwo yemera ko inkambi yarengeje urugero, yahakanye ko Malawi ihohotera uburenganzira bw’impunzi. Yagize ati: “Iyo operasiyo turayikora twubaha ikiremwa muntu”. Yongeyeho ko mu bikorwa byose, harimo gusuzuma ibya ngombwa by’impunzi n’ibyangombwa byemerera umuntu gutura mu gihugu.

Ati: Kuba impunzi ni sitatu, ntabwo ari ibintu bihoraho. Yakomeje agira ati: “Kuri benshi mu barundanyijwe, nta midugararo iri mu bihugu byabo”. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG