Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa uri mu ruzinduko mu Rwanda yemeye uruhare rw'igihugu cye muri jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko Ubufaransa butakoze ibishoboka kugira ngo buburizemo jenoside yakorewe Abatutsi.
Abarokotse jenoside mu Rwanda bari bategereje ko asaba imbabazi mu izina ry'igihugu cye. Prezida Macron yavuze ko abarokose, ari bo bashobora, kuzitanga, babishatse. Gusa yanavuze ko Ubufaransa nta bufatanyacyaha bwagize, kuko Abatutsi bishwe n’abaturanyi babo ku mizosi.
Ijwi ry'Amerika yavuganye na Jean Claude Nkubito, umwe mu barokotse Jenoside wabaye no mu buyobozi bw'umuryango IBUKA uharanira inyungu z'Abacitse ku icumu rya Jenoside mu Rwanda. Yari kuri micro ya Venuste Nshimiyimana, umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika i Londres mu Bwongereza.
Your browser doesn’t support HTML5