Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron kuri uyu wa kane yemeye uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yabaye muw’1994 mu Rwanda, ku kuba cyarashyigikiye leta yakoze Jenoside kikirengagiza imiburo y’ubwicanyi bwendaga kuba. Hashize imyaka itatu u Rwanda n’Ubufaransa bigerageza gusubiza mu buryo umubano wabyo.
Mbere y’uko ahaguruka mu Bufaransa, Emmanuel Macro yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ati; ‘Mu ma masaha make, turandika amateka mashya y’umubano hagati yacu n’u Rwanda n’Afurika. Ageze i Kigali, igikorwa cye cya mbere cyaranzwe no gusura urwibutso rwa Jenocide rwa Gisozi, ihashyinguwe abantu barenga ibihumbi 250. Yahavugiye ijambo ryari ritegerejwe.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika, Assumpta Kaboyi, yakurikiranye urugendo rwa Perezida Macron.
Facebook Forum