Uko wahagera

U Rwanda Rwashize Ahabona Raporo y'Uruhara rw'Ubufaransa muri Jenoside


Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron na Mugenzi wiwe w'u Rwanda Paul Kagame
Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron na Mugenzi wiwe w'u Rwanda Paul Kagame

U Rwanda rwashyize hanze raporo rwakoze ku ruhare rw’Ubufaransa muri jenoside yakorewe Abatutsi, igaragaza ko Ubufaransa bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bwari buzi neza umugambi wo kubarimbura wari umaze igihe utegurwa.

Iyi raporo yasobanuriwe abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, nyuma yo gusobanurirwa Guverinoma y’u Rwanda. Ni raporo yakozwe n’ikigo cy’Abanyamerika gifite icyicaro i Washington DC, gitanga ubufasha mu by’abanyamategeko, Levy Firestone Muse, gifatanije n’abanyamategeko bo mu Rwanda.

Iyi raporo ifite amapaji agera kuri 600 yibanze ku ruhare rw’u Bufaransa mbere ya Jenoside, igihe yakorwaga na nyuma yayo kugeza uyu munsi. Ministiri w'ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta, yasobanuye bimwe mu bikubiye muri iyi Raporo.

Iyi raporo ivuga ko usibye ko nta bikorwa igihugu cy’Ubufaransa cyakoze ngo gihagarike Jenoside yakorewe Abatutsi, ko no mu myaka yakurikiyeho bwakomeje guhishira uruhare rwabwo no gucumbikira abagize uruhare muri Jenoside.

Yerekana ko mu myaka yagejeje kuri Jenoside, uwari Perezida w’u Bufaransa, François Mitterrand n’ubutegetsi bwe bari bazi neza imyiteguro yakorwaga ya Jenoside ariko bakomeza gufasha Leta ya Juvénal Habyarimana.

Abanditsi bayo bavuga ko Leta y’Ubufaransa yari izi neza iby’umugambi wategurwaga. Ministiri Biruta akemeza ko raporo yakoreshejwe na guverinoma y’u Rwanda ndetse n’iyakoreshejwe na Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron zihuriye ku ngingo y’uko zombi zemera ko igihugu cy’Ubufaransa cyagize uruhare rugaragara muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko zigatandukanira kuko raporo y’Ubufaransa igarukira gusa 1994, ariko iyakozwe na Guverinoma y’u Rwanda ikomeza na nyuma ya 1994.

Ministri Biruta, akemeza ko na nyuma ya 1994, hari ibyo iyi raporo yagaragaje byakomeje gukorwa na guverinoma y’Ubufaransa. Iyi raporo yakoreshejwe na guverinoma y’u Rwanda yakoresheje abahanga mu by’amategeko bo muri Amerika no mu Rwanda, gusa Ministiri w’ububanyi n’amahanga akemeza ko iyi Raporo itagamije kugira uwo ijyana mu nkiko.

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, isanzwe igira uruhare mu kwegeranya inyandiko zose ndetse no gukora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, igaragaza ko ibikubiye muri iyi Raporo bizabafasha muri gahunda yabo yo kubika amateka kuri Jenoside.

Iyi Raporo igiye hanze nyuma y’iminsi 25 Ubufaransa na bwo bushyize hanze raporo yabwo yakozwe n’abanyamateka n’abashakashatsi 13 b’Abafaransa, nayo yagaragaje uruhare Ubufaransa bwagize mu mateka ya Jenoside u Rwanda rwanyuzemo muri 1994.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG