U Rwanda rwifatanije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Virusi itera Sida. Uyu mwaka, ministeri y’ubuzima yongeye gukangurira abayanduye gufata imiti igabanya ubukana bwayo.
Ku rwego rw’igihugu, uyu munsi wizihirijwe mu karere ka Nyagatare mu ntara y’iburasirazuba.
Ministeri y’ubuzima itangaza ko kugeza ubu mu Rwanda buri mwaka abantu bagera ku 5.400 bandura Virus itera Sida. Ubushakashatsi bwayo bugaragaza ko abakora uburaya baza ku isonga. Inkuru irambuye twayikurikiraniwe na Assumpta Kaboyi, umunyamakuru w'ijwi ry'Amerika uri i Kigali mu Rwanda
Your browser doesn’t support HTML5