Kuri uyu wa kane, ministeri y’ubuzima mu Rwanda ifatanije n’ishyirahamwe nyarwanda ry’ababana na virusi itera SIDA, batangije umugambi wo gukangurira abanduye iyo virusi gufata imiti neza. Iyi gahunda izafasha abanduye bafata imiti neza kugera ku rugero virusi itakigaragara mu maraso, ku buryo batabasha kwanduza abazima.
Iyi gahunnda nshya ya Leta y'u Rwanda yiswe U=U bisobanuye ko uwagabanije virusi ari we utanduza virusi.
Mu gutangiza iki gikorwa cyitabiriwe n’abanduye virusi itera SIDA bibumbiye mu ishyirahamwe RRP+ Muganga Serumondo Janvier ushinzwe iby’ubuvuzi bw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, yagaragaje ko uwanduye virusi itera SIDA ufata imiti neza, aba atakwanduka uwo baryamanye. Serumondo asobanura ko kunywa imiti neza, ar'ukuyinywera igihe utayisiba kandi ukajya uyifatira ku masaha amwe.
Uyu muganga yumvikanisha ko abarwayi bubahirije iyi gahunda bagabanya umubare wa virusi mu maraso yabo, kugeza ku kigero cy’uko batakwanduza abo bakoranye imibonano mpuzabitsina. Gusas ibi ntibisobanura ko uwanduye aba yakize.
Madame Sage Semafara umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango w’ababana n’ubwandu bwa Virus itera Sida, avuga ko kuri ubu bamaze kugira abanyamuryango bagera ku 140.00. Uyu muyobozi yemeza ko muri aba, abagera kuri 91 ku ijana bangana 127.400 bafata imiti neza. Avuga ko aba bamaze kugira ikizere cyo kuzisazira badahitanywe na virusi ya SIDA
Ubuhamya twahawe n’abanduye virusi itera Sida, bugaragaza ko gufata imiti neza byabongereye iminsi yo kubaho. Umugabo wavuganye n’Ijwi ry’Amerika utifuza amazina ye atangazwa, yavuze ko gufata imiti neza, byatumye abyara abana 4 kandi bose nta numwe wavukanye ubwandu.
Iyi gahunda yatangijwe n’ishyirahamwe nyarwanda ry’ababana na virusi itera SIDA ku bufatanye n'ikigo cy'igihugu cyira ku buzima mu Rwanda (RBC) izamara amezi atatu kandi ikorerwe mu gihugu hose.
KuImibare itangwa n'inzego zishinzwe ubuzima mu Rwanda yerekana ko abantu bagera kuri 3 ku ijana banduye virusi itera Sida. Ministeri y’ubuzima ivuga ko muri abo, abari ku miti igabanya ubukana bwayo bageze kuri 98 ku ijana
Intego isi yihaye ni uko SIDA yaba yacitse burundu muri 2030, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) rikomeje gufasha ibihugu kugira ngo bizagere kuri iyo ntego, cyane ko uburyo bwo kwirinda icyo cyorezo buhari.
Facebook Forum