Mali: Abaturage Bigaragambije Bamagana Ubufaransa na CEDEAO

Abaturage bo muri Mali babarirwa mu bihumbi baraye bigaragambirije mu murwa mukuru Bamako bamagana ibihano ibihugu baturanye byafatiye ubutegetsi bwa gisirikare bw'inzibacyuho bukomeje gukora ibishoboka byose ngo bugundire ubuyobozi bw'igihugu.

Abantu bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo yamagana Ubufaransa n'umuryango CEDEAO w'ubufatanye bw'ibihugu by'Afurika y'uburengerazuba mu by'ubukungu. Abasirikare bafashe ubutegetsi mu 2020 babanza kwemera gukora amatora mu kwezi gutaha kwa kabiri none byasubiye inyuma babishyira mu kwa cumi n'abiri mu mwaka wa 2025.

Amahanga yamaganye uku kwigiza inyuma italiki y'itora ariko abaturage ba Mali bakomeje kugaragaza ko bashyigikiye Perezida Assimi Goita, umusirikari ufite ipeti rya Koloneli wahiritse ku butegetsi Ibrahim Boubacar Keita.

Reuters