Uko wahagera

Ubumwe bwa Buraya Buriteguriye Gufatira Ibihano Mali


Josep Borrell, Umuyobozi mukuru ushinzwe ingamba mpuzamahanga mu muryango w’ubumwe b’Ubulayi,
Josep Borrell, Umuyobozi mukuru ushinzwe ingamba mpuzamahanga mu muryango w’ubumwe b’Ubulayi,

Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi witeguye gufatira Mali ibihano bijyanye n’ingamba zamaze gufatwa n’umuryango w’ubukungu bw’igihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika, CEDEAO.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ingamba mpuzamahanga mu muryango w’ubumwe b’Ubulayi, Josep Borrell yagize ati: “Biragaragara ko ibintu bishobora kuba nabi muri Mali”. Ibi yabibwiye abanyamakuru nyuma y’inama y’abaminisitiri b’ingabo mu mujyi wa Brest mu burengerazuba bw’Ubufaransa.

Borell yavuze ko igikorwa cy’umuryango w’ubumwe bw’Ubulayi kinaturutse ku kuba abasirikare baturutse mu Burusiya mw’itsinda, Russian Wagner Group, ryiganjemo abahoze mu gisilikare baragiye muri Mali.

Ubufaransa bwohereje ingabo ibihumbi kurwanya imitwe y’abarwanyi ba kiyisilamu mu karere ka Sahel kw’italiki ya 15 y’ukwezi kwa 12. Aba bagiye kwifatanya n’ibindi bihugu 15. Ibyinshi ni ibyo mu muryango w’ubumwe bw’Ubulayi bikorera muri Mali. Baramagana iyoherezwa ry’abasilikare b’abacancuro muri icyo gihugu.

Abayobozi b’Ubufaransa bavuze ko ikibazo kirimo gusuzumwa hagati y’Ubufaransa n’ibihugu by’incuti zabwo byo mu muryango w’ubumwe bw’Ubulayi, harebwa icyakorwa n’uwahanwa uwo ariwe. Imyanzuro ishobora kuzaba yafashwe bitarenze impera z’uku kwezi kwa mbere.

Ku cyumweru umuryango wa CEDEAO wumvikanye ku nzitizi washyira kuri Mali. Izo zirimo guhagarika ibikorwa by’imali, biturutse ku buyobozi bw’inzibacyuho bwananiwe gukoresha amatora muri demokarasi mu kwezi gutaha, nk’uko bari babyemeranijweho nyuma ya Kudeta ya gisilikare mu mwaka wa 2020.

Reuters

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG