Muri Etiyopiya, inama y’abaminisitiri, uyu munsi kuwa gatatu, yemeje gukuraho amategeko y’ibihe bidasanzwe igihugu cyagenderagaho, mbere y’igihe cyari cyateganyijwe. Byatewe n’uko ibintu byahindutse mu bijyanye n’umutekano mu gihugu. Byavuzwe mw’itangazo ry’ibiro bya Minisitiri w’intebe, Abiy Ahmed.
Etiyopiya yari yatangaje ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe, mu kwezi kwa 11 nyuma y’uko ingabo z’intara y’amajyaruguru, Tigreya, zivuze ko zigaruriye igice cy’igihugu kandi zishaka kugera mu murwa mukuru, Addis Abeba.
Guverinema mu kwezi gushize, yavuze ko igisirikare cyakuye mu nzira, ingabo za Tigreya, mu ntara zo mu majyaruguru, Amhara na Afar. Guverinema ntiyemera ibyatangajwe n’ingabo za Tigreya, ryavugaga ko abo basilikare bari barimo kuhava ku bushake kugirango “bafungurire amarembo y'ibiganiro”.
Umwanzuro w’inama y’abaminisitiri woherejwe mu nteko ishinga amategeko kugirango iwemeze, ugira uti: “Ubu tugeze aho twumva ko ibitero bishobora kuganzwa, twifashishije uburyo bwo gushimangira amategeko”.
Mu mpera z’icyumweru, igisirikare cyari cyavuze ko gifite umugambi wo kwinjira mu murwa mukuru w’intara ya Tigreya, Mekelle no gukurayo ingabo zose zirwanya ubutegetsi.
Iryo tangazo ryaje mu gihe hari ibikorwa byo mu rwego rwa dipolomasi, bigamije guhagarika ubushyamirane bwatangiye mu kwezi kwa 11 umwaka wa 2020. Ni ubushyamirane bwakuye abantu babarirwa muri za miliyoni mu byabo. Bwanatumye benshi basonza.
Reuters