Leta y’u Rwanda Yatangiye Gutanga Urukingo rwa Gatatu rwa Covid-19

  • Assumpta Kaboyi

Mu Rwanda gutanga urukingo rwa gatatu rwa Covid 19 bakunze kwita urw'inyongera byatangiriye mu bakora mu rwego rw’ubuzima n’abarengeje imyaka 50 y’amavuko.

Ku munsi wa mbere w’icyo gikorwa, byagaragaraga ko abaturage basa n'abataramenya ibyabaye.

Ijwi ry’Amerika yageze mu kigo nderabuzima cya Bumbogo, mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo mu mugi wa Kigali, hamwe mu ho uru rukingo rwatangirwaga. Yasanze benshi mu bo bireba bagaragazaga ko badasobanukiwe iyi gahunda kuko nubwo gukingira Covid-19 byari bikomeje, hari hagikingirwa abafata dose ya kabiri. Nibyo Assumpta Kaboyi umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika ukorera i Kigali mu Rwanda atugezaho mu nkuru ikurikira

Your browser doesn’t support HTML5

U Rwanda Rwatangiye Gutanga Urukingo rwa Gatatu rwa Covid 19