Uko wahagera

Covid 19: Umujyi wa Kigali Watangiye Gukingira Abarengeje Imyaka 18


Mu Rwanda ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali kuri uyu wa mbere bwatangiye gukingira Covid-19, Abanyarwanda barengeje imyaka 18.

Ni igikorwa cyitabiriwe cyane n’abiganjemo urubyiruko ndetse n’abakuze bari batarakingirwa.

Aho ibi bikorwa byabereye mu bigo nderabuzima no mu biro by’utugali, cyangwa n’ahandi hagiye hagenwa n’ubuyobozi hari imirongo miremire y'abategereje guhabwa inkingo.

Kugeza ubu Ministeri y’ubuzima itangaza ko abafite imyaka hejuru ya 40 batuye mu mugi wa Kigali hamaze gukingirwa abagera kuri 60 ku ijana. Yifuza ko mu minsi iri mbere ubuzima bwakongera kugaruka nyuma yo gukingira abatuye Kigali bose bari hejuru y’imyaka 18.

Umva inkuru irambuye mu majwi hano hepfo.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:33 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG