Col Tom Byabagamba arasaba urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge gutesha agaciro icyemezo cy’umucamanza wa mbere cyamuhamije icyaha cy’ubujura. Aravuga ko nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko yakoze icyo cyaha. Ubushinjacyaha bwo bugasabira uyu wigeze kuba akuriye ingabo zirinda Perezida w’u Rwanda Paul Kagame gukomeza gufungwa imyaka itatu.
Ni urubanza rwabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga rw’iyakure mu mugambi wo kwirinda icyorezo COVID-19.
Col Tom Byabagamba yari muri gereza ya gisirikare i Kanombe ari kumwe n’abanyamategeko Me Valery Gakunzi Musore na mugenzi we Me Paul Ntare bamwunganira, umucamanza n’ubushinjacyaha bari ku cyicaro cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Col byabagamba watangiranye ijambo asobanura impamvu z’ubujurire mu rubanza aregwamo kwiba telephone n’indahuzo yayo (Chargeur) yabwiye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko urukiko rw’ibanze rwa kicukiro rwamuhamije icyaha rushingiye ku bimenyetso bitari ukuri kandi bidafatika.
Yavuze ko rwashingiye ku mvugo ye n’izabatangabuhamya. Rushingira kandi ku batangabuhamya b’abasirikare bamurinda yemeza ko batamubonye yiba iyo telephone, rushingira ku nyandiko y’ifatira y’iyo telephone n’amafaranga na raporo yakozwe ku isakwa muri gereza afungiwemo.
Col Byabagamba yumvikanye abwira urukiko ko ibi bimenyetso byose bidafashije kandi ko abatangabuhamya b’ubushinjacyaha bose nta n’umwe wamubonye yiba iyo telephone n’indahuzo yayo. Yasabye ko niba hari nyirayo yazigaragaza akaza mu rukiko akayimushinja.
Ubushinjacyaha buvuga ko umucamanza wa mbere yafashe icyemezo gishingiye ku mategeko. Ku nshuro ya mbere muri uru rubanza mu bujurire ubushinjacyaha bwavuze ko Byabagamba yafatanywe telephone yo mu bwoko bwa Samsung Galaxy ndetse n’amafaranga ibihumbi 450.
Ubushinjacyaha bugasaba urukiko kwemeza ko Byabagamba yahaniwe icyaha cy’ubujura ndetse rugatesha agaciro ubujurire bwe. Bivuze ko igihe byaba bigenze bityo nk’uko ubushinjacyaha bubyifuza Col Byabagamba yakomeza gufungwa imyaka itatu kuri iki cyaha.
Uregwa n’abamwunganira bo bagasaba urukiko kuzasesengurana ubushishozi ikirego cy’ubujurire rukazirinda gukora icyo bita “Kugwa mu mutego w’ubushinjacyaha”. Basaba urukiko kuzemeza ko nta kimenyetso na kimwe cyashingiweho mu guhamya icyaha Col Byabagamba maze rukazaheraho rumuhanaguraho icyaha cy’ubujura. Kubwabo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge nirubigenza rutyo ruzaba rutanze ubutabera.
Col Tom Byabagamba wigeze kuba akuriye itsinda ry’umutwe udasanzwe w’abasirikare barinda Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kugeza ubu ari mu gihano cy’igifungo cy’imyaka 18. Kigabanyije mu bice bibiri aho ku rwego rw’ubujurire yakatiwe gufungwa imyaka 15 no kunyagwa impeta zose za gisirikare ku byaha byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Iki cyemejwe mu mwaka wa 2019 umwaka bivugwa ko yibiyeho telephone. Hari kandi ikindi gihano cy’inyongera cy’imyaka itatu ku cyaha cy’ubujura bwa telephone n’indahuzo yayo akekwaho ko yayibye ayicomoye mu rukiko aho yari yaje gusomerwa ku byaha bya mbere. Ku bushinjacyaha ni “isubiracyaha”.
Ibi byose ariko uregwa arabihakana akavuga ko ari ibyaha by’ibihimbano bishingiye ku mpamvu za politiki. Col Tom Byabagamba yatawe muri yombi bwa mbere mu kwezi kwa Munani mu 2014 yari kumwe na muramu we Gen Frank Kanyambo Rusagara baregwa ibyaha bijya gusa.
Aba bombi bavuga ko ibyaha baregwa bishingira ku masano bafitanye n’abavandimwe babo bahoze ari inkoramutima mu butegetsi buriho ariko magingo aya badacana uwaka na bwo. Abo barimo Bwana David Himbara inzobere muby’ubukungu wahoze ari umujyanama wa Perezida Kagame mu rwego rw’ubukungu.