Uko wahagera

Koloneli Tom Byabagamba Yihannye Umucamanza


Colonel Tom Byabagamba wigeze kuyobora umutwe w'ingabo zirinda umukuru w'igihugu. Aha yari mu rukiko i Kigali taliki 31 z'ukwa gatatu 2016
Colonel Tom Byabagamba wigeze kuyobora umutwe w'ingabo zirinda umukuru w'igihugu. Aha yari mu rukiko i Kigali taliki 31 z'ukwa gatatu 2016

Koloneli Tom Byabagamba wigeze kuyobora itsinda ry’abasirikare barinda umukuru w’u Rwanda Paul Kagame, yihannye umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro amushinja kubogama.

Ni urubanza rwaranzwemo ubwumvikane buke haba ku baburanyi ndetse n’umucamanza. Col Byabagamba araregwa icyaha cy’ubujura bwa telefone ariko aragihakana.

Ubwihane bwa Col Byabagamba ku mucamanza bwaje nyuma y’impaka ndende zagiye zigaragara ku ngingo nyinshi zitumvikanwaho n’ababuranyi bombi. Ku ruhande rwa Col Byabagamba n’abunganizi bo basabaga ko urubanza rwasubikwa ariko ubushinjacyaha busaba ko rukomeza.

Me Valery Gakunzi Musore, umwe mu bunganira Byabagamba yavuze ko urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro nta bubasha rufite bwo kuburanisha abasirikare. Yisunze ingingo z’amategeko Me Valery Gakunzi yavuze ko inkiko zisanzwe ziburanisha abandi bantu zitaburanisha abasirikare kandi toma Byabagamba akaba akiri we.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko butemeranya na Tom Byabagamba. Buvuga ko umusirikare utagira ipeti aba ari umusivili. Buvuga ko mu ibazwa yemeye kubazwa nk’umusivili n’abanyamategeko be bazamuye inzitizi ari bo bari bamwunganiye.

Umucamanza yihaye iminota 30 yo kujya kwiherera agasuzuma inzitizi yazamuwe na Col Byabagamba n’abamwunganira ariko yongeye kugaragara nyuma y'amasaha atatu ategeka ko iburanisha rikomeza

Ubwo hanze y’urukiko hari hategereje indi mbaga y’abashakaga kuburana bamwe bicaye bararambirwa abandi bahagarara bararuha bamwe bahitamo gutaha.

Ku isaha ya saa kumi zibura iminota ibiri umucamanza asubukuye urubanza abanyamategeko basabye urukiko isubikarubanza kuko ngo biriwe bicaye kuri gereza Byabagamba afungiwemo bananiwe kandi ntacyo bafunguye. Bakavuga ko byabagora kuburana bananiwe

Umucamanza yategetse ko urubanza rukomeza maze Col Byabagamba asaba ijambo avuga ko afite uburenganzira bwo kuburana yunganiwe. Yavuze ko kunganirwa bitavuze ko ari abanyamategeko bamwicara iruhande, ko ahubwo kuba bavuze ko bananiwe urukiko rwakwandika ko aburanishijwe atunganiwe. Umucamanza ategeka ko babyandika uko.

Tom byabagamba mu gusubiza yagize ati: “Ubabaye ni we ubanda urugi, nta bundi bubasha mfite uretse kwifashisha amategeko, abanyunganira bavuze ikibazo bafite ndacyumva ndanacyemera kuko niriranywe na bo, si bo baregwa ni njye uregwa, mwanyambuye uburenganzira nemererwa n’itegeko nshinga, kubera iyo mpamvu ndakwihannye ibindi tuzabireba nyuma.”

Umucamanza atazuyaje yahise asubika urubanza kugira ngo hasuzumwe ubwihane bwe bukazasuzumwa n’ababifitiye ububasha.

Tom Byabagamba wahoze akuriye itsinda ry’umutwe udasanzwe w’abasirikare barinda umukuru w’igihugu Paul Kagame yatawe muri yombi bwa mbere mu kwezi kwa Munani 2014. Amaze imyaka isaga itandatu afunzwe. Kugeza ubu yahamijwe ibyaha byo gushaka guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gusuzugura ibendera ry’igihugu, guhisha ibyagombye gufasha kugenza icyaha, no gusebya leta ari umuyobozi.

Mu mpera za 2019 ari kumwe na muramu we Gen Frank Rusagara inkiko z’u Rwanda zabakatiye gufungwa imyaka 15. Ibyaha imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu nka HRW ufite icyicaro muri Amerika na bimwe mu bihugu bya rutura bivuga ko bishingiye ku nyungu za politiki.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG